Urusobe rw’Ibibazo: Amavubi azakina na Cameroun ejo akomeje kugera i Kigali urusorongo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ugushyingo 2019 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe kuri iki Cyumweru u Rwanda ruzakina na Cameroun saa 18:00 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, kugeza magingo aya abakinnyi b’Amavubi bose ntibaragera mu gihugu.

U Rwanda ruheruka gutsindwa na Mozambique mu mukino w’umunsi wa mbere wabaye ku wa Kane, i Maputo, ibitego 2-0.

Byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ihaguruka muri Mozambique kuri uyu wa Gatanu saa 13:00, ikagera i Kigali saa 21:00 ariko iza kugira ikibazo cy’indege.

Amakuru IGIHE ikesha abari kumwe n’ikipe y’igihugu ni uko kuri uyu wa Gatanu bageze ku kibuga cy’indege, aho Kenya Airways yagombaga kubazana yakererewe bituma aya masaha arenga bakiri mu kibuga cy’indege cy’i Maputo.

Umukinnyi umwe, Nsabimana Eric ‘Zidane’ n’ubundi utarajyanye n’abandi ubwo bajyaga muri Mozambique kuko we yagezeyo ku wa Kabiri, ni we wavuye i Maputo mbere hamwe na Ethiopian Airlines, ndetse we yaraye ageze i Kigali.

Abandi bakinnyi b’Amavubi baraye i Nairobi muri Kenya ndetse byageze mu ma saa 23:30 hagishakwa ibyumba byo kuraramo.

Itsinda ry’abagera kuri 20 barimo abakinnyi bamwe n’abatoza ni bo bageze i Kigali mu gitondo saa 05:00 mu gihe abandi 16 byari biteganyijwe ko bahagera saa 11:00, ariko kuri ubu na bo bongeye kugira ikibazo, bahabwa amatike ya saa 13:00.

Cameroun izakina n’u Rwanda, yo yaraye igeze i Kigali ndetse irakorera imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 18:00.

Amavubi yari yifuje ko yahabwa indege yihariye izahita iyagarura i Kigali nyuma yo gukina na Mozambique.

Amakuru atandukanya avuga ko iyi kipe y’igihugu itahawe iyi ndege kuko n’ubundi nta cyizere ihabwa ku mukino izakiramo Cameroun kuri iki Cyumweru.

Kugeza ubu Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F nyuma yo gutsindwa na Mozambique. Cameroun na Cap-Vert, zanganyije ubusa ku busa mu mukino wabaye ku wa Gatatu, zombi zinganya inota rimwe.

Bamwe mu bakinnyi b'Amavubi bageze i Kigali mu gihe abandi bakiri muri Kenya, amasaha make mbere yo gukina na Cameroun
Amavubi aheruka gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ku wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .