Mugabo Alex atoza abanyezamu ba APR FC kuva mu mpeshyi ya 2019 ubwo iyi kipe yatozwaga n’Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed.
Mu mpera z’uwo mwaka, ubuyobozi bw’iyi kipe bwashatse kuzamura urwego rw’uyu mutoza, butekereza ku kuba yajya kwiga muri Tunisia, ariko amahitamo meza aba kumuzanira inzobere y’Umunya-Maroc Hassan Taieb ngo imwigishirize i Kigali.
Kuzamura urwego kwe kwamuhesheje guhabwa umwanya mu Ikipe y’Igihugu ku bw’Umutoza Carlos Alós Ferrer ndetse amakuru avuga ko n’Umudage Frank Spittler Torsten utoza Amavubi uyu munsi, yishimira uruhare rwe mu musaruro bari kubona.
Izamu ry’Ikipe y’Igihugu ryinjiyemo ibitego bibiri gusa mu mikino umunani iheruka gukina mu marushanwa atandukanye.
Nubwo bimeze gutyo, Mugabo ntafatwa kuri urwo rwego muri APR FC kuko yazaniweho uwigeze kuba umukinnyi w’iyi kipe, Umurundi Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ kuva muri Nyakanga 2023.
Uretse kuba Ndanda atoza abanyezamu b’ikipe nkuru ya APR FC, ni na we uyobora abatoza bose b’amarerero y’iyi kipe mu gihugu.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuva Ndanda ageze muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, ni we wahise uba nimero ya mbere, Mugabo asa n’ugiye ku ruhande.
Mugabo ntiyishimiye uko yakomeje gufatwa muri iyi kipe ndetse amakuru avuga ko yashatse gusezera ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2023/24, ariko abantu bamwe mu bo muri APR FC bamusaba kwihangana.
Kuba uyu mutoza atabonwa nk’uwafasha iyi kipe bigaragazwa no kuba yarashyizwe ku ruhande ku mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League wabaye ku wa Gatandatu, warangiye APR FC inganyije na Pyramids FC igitego 1-1.
Mugabo yagiye kwicara muri stade hamwe n’abakinnyi barimo Kategaya Elie, Ruhamyankiko Yvan, Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Ishimwe Jean-René batifashishijwe ku mukino.
Ibi byaje bikurikira kuba uyu mutoza yarasizwe i Kigali ubwo APR FC yitabiraga Simba Day muri Tanzania, hakavugwa ko nta pasiporo afite nyamara asanzwe ajyana n’iyi kipe ndetse n’Amavubi ku mikino yo hanze.
IGIHE yamenye kandi ko abanyezamu ba APR FC batishimiye kuba batozwa na Ndanda mbere y’umukino kuko ngo abatera amashoti gusa kandi akomeye, bigatuma batangira umukino bananiwe.
Ngo iki kibazo cyabwiwe ubuyobozi binyuze kuri Team Manager, Capt (Rtd) Ntazinda Eric, ariko bifatwa nk’aho Mugabo yaba ari we uri gukoresha abanyezamu abangisha usanzwe ubatoza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!