00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports ishaka igikombe ikomeje kugongwa n’urukuta rw’ibibazo by’amikoro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 11:25
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports bavuye ku kibuga cy’imyitozo ku Ruyenzi badakoze imyitozo kubera ibibazo by’imishahara bafitanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Aba bakinnyi barasaba imishahara n’uduhimbazamushyi bagombaga guhabwa muri uyu mwaka ndetse n’umwaka ushize w’imikino wa 2021-2022.

Muri iyo mishahara barasaba umushahara w’ukwezi kwa gatandatu batahembwe. Ubuyobozi buvuga ko mu ngengo y’imari uko kwezi kutari kwarateganyijwe.

Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvénal yemera ko iki kibazo gihari kandi ko bakiganiriyeho kikaba kizakemuka nk’uko babyumvikanye.

Ati “Abakinnyi ntabwo banze gukora imyitozo ahubwo abantu babifata uko bashaka. Abakinnyi bashatse kutugaragariza ikibazo cyabo nk’ubuyobozi. Ikibazo bafite kirumvikana ni ikibazo cy’imishahara.”

“Twaraganiriye na bamwe bari babifitemo uruhare kurusha abandi twemeranya ku mwanzuro umwe watuma ikibazo gikemuka kandi neza. Mu by’ukuri imishahara bari gusaba ubuyobozi, ni imishahara y’ukwezi kwa gatandatu batahembwe.”

Mvukiyehe yavuze ko gutinda kwishyura byatewe n’uko shampiyona yatinze gutangira, bikagira ingaruka kuri gahunda bari barateganyije.

Ati “Ahampiyona yarenzeho ku gihe twari twarateganyije, bityo ingengo y’imari nayo irazamuka duhura n’icyo kibazo cyo kudahembera igihe. Buhoro buhoro tuzagenda tubishyura kandi barabyemeye n’imyitozo izakomeza.”

Ikipe ya Kiyovu Sports ni ikipe yagaragaje gushaka guhatana muri shampiyona ya 2022-2023 ku bwo kuba yaraguze abakinnyi n’abatoza bashya muri uyu mwaka.

Nubwo yiteguye ariko ibibazo byayo ku mishahara bishira ibindi biza dore ko no mu mwaka ushize ari kimwe mu byatumye itakaza umukino yahuriyemo na Espoir FC, bikarangira ibuze amahirwe yo kuguma mu rugendo ruyiganisha ku gikombe cya shampiyona.

Muri Kiyovu Sports ibibazo by'amafaranga bikomeje kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .