Uruhuri rw’ibibazo muri Gor Mahia izahura na APR FC; yasabye ko umukino wigizwa inyuma

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Gor Mahia izahura na APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, iri mu bibazo bikomeye byiganjemo iby’amikoro ndetse yabuze amafaranga yo kugura amatike y’indege ayizana gukina i Kigali, ku mukino ubanza uzaba ku wa Gatandatu.

Umunyamabanga wayo uherutse guhagarikwa kubera gusinya amasezerano yabaye hagati y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) na StarTimes, , Sam Ochala, yabwiye ikinyamakuru Goal ko ikipe ikennye cyane ndetse abakinnyi banze gukora imyitozo ku wa Gatatu.

FKF yagombaga guha Gor Mahia miliyoni 3 z’ama-shilling (hafi miliyoni 27 Frw) kugira ngo ibone ko iza mu Rwanda, mu gihe kandi iyi kipe yagombaga gupimisha abakinnyi bayo COVID-19 ku wa Gatatu.

Gor Mahia yakabaye yaravuye muri Kenya ku wa Gatatu, ariko ntibyakunze kuko itaragura amatike y’indege ngo inapimishe abakinnyi n’abayobozi bayo COVID-19.

Undi muntu utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Goal ko Gor Mahia ishobora kuza mu Rwanda ku wa Gatanu kuko ku wa Kane nta ndege zerekeza i Kigali ziboneka muri Kenya.

Yagize ati “Birababaje sinzi niba navuga ko iyo ari ikipe yanjye nkunda kuko mfite ubwoba ko ikomeje kugana aharindimuka.”

“Abakinnyi ntabwo bitoje uyu munsi [ku wa Gatatu] kuko bari gusaba amafaranga, ntibigeze bishyurwa ndetse ntibarapimwa ku buryo iby’urugendo bitarashyirwa ku murongo, mfite ubwoba ko APR izadutsinda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya, Barry Otieno, yabwiye Goal ko biteguye gufasha Gor Mahia ikabona amatike yo kwerekeza i Kigali, ariko mu gihe ibandikiye byemewe n’amategeko.

Ati “Twamenyeshejwe ibibazo bya Gor Mahia ndetse twiteguye kuyishyurira amatike yo kujya mu Rwanda dukoresha amafaranga y’abaterankunga ba Shampiyona.”

“Icyifuzo cy’ishyirahamwe cyasangijwe abayobozi ba Gor Mahia ndetse dutegereje icyo babivugaho.”

Ibi bibazo by’amikoro bije byiyongera ku cy’umutoza Robertinho udafite ibyangombwa, aho Gor Mahia yitabaje Sammy Omollo utoza Posta Rangers ngo azayitoze by’agateganyo.

Ku wa Gatatu, Gor Mahia yari yasabye FKF gusaba CAF ko umukino uzayihuza na APR FC washyirwa ku Cyumweru, aho kuba ku wa Gatandatu, ariko ibwirwa ko bidashoboka.

Mu gihe Gor Mahia yapimisha abakinnyi bayo kuri uyu wa Kane, biteganyijwe ko yahaguruka muri Kenya ku wa Gatanu n’indege ya RwandAir ihaguruka saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Iramutse isizwe n’iyi ndege, ubwo byayisaba gutega indi ya Kenya Airways ihaguruka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse ikaba igomba kuzamara amasaha 24 mu kato ubwo izaba igeze i Kigali.

Ibi bivuze ko umukino ushobora kuzakinwa ku wa Gatandatu saa cyenda cyangwa saa kumi n’ebyiri bitewe n’indege iyi kipe izabona.

Ubwo Gor Mahia FC yaherukaga guhura na APR FC muri CAF Confederation yo mu 2008, yasezerewe n’ikipe y’ingabo itsinzwe ibitego 6-0 mu mikino ibiri.

Gor Mahia ifite ibibazo by'amikoro, yari yasabye ko umukino washyirwa ku Cyumweru, ariko iterwa utwatsi na FKF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .