Ibi bituma abakora akazi ko kuwukina basabwa imbaraga z’umubiri nyinshi n’izo mu mutwe, kwitanga ndetse kwihangana kugira ngo umusaruro uboneke ku giti cyabo cyangwa muri rusang nk’ikipe.
Uyu ni umukino usaba gutekereza cyane no gufata icyemezo mu gihe cyihuse bitandukanye na ‘Billard’ aho umukinnyi afata umanya we akabanza gutekereza neza aho agomba kohereza umupira.
Ibi bituma abakina ruhago bagorwa no kubibangikanya n’indi mirimo, bikunze kugira ingaruka kuri bamwe batangira kugira intege nke ubuzima bwabo bugahita busubira hasi.
Ingero zirahari kuko bamwe mu bakinnyi bageze ku gasongero ariko ubuzima bukanga harimo nka Eric Djemba Djemba wazize amadeni menshi ya za banki, Diego Maradona wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA mu kinyejana cya 20 ariko ibiyobyabwenge bikamworeka n’abandi.
Abo ni bamwe ariko hakaba n’abandi bakomeje kuba ku gasongero no kubaho ubuzima bwiza nyuma yo kuva mu mupira w’amaguri binyuze mu nzira zitandukanye.
Aho umupira w’amaguru utereye imbere bisaba ko abawukina badakomeza kuwitaho gusa no kuwuharira umwanya wabo wose ahubwo bagatekereza no kuri ejo hazaza.
Ibi bashobora kubigera bifashishije byinshi birimo no kwita ku masomo asanzwe yazabafasha gukora akandi kazi nyuma cyangwa igihe bagikina umupira w’amaguru.
Hari abakinnyi bazwi bawukinnye ariko babifatanya n’amasomo kandi bikagenda neza. Abize bakagera muri za Kaminuza harimo nka Edwin van der Sar, Vincent Kompany, Andres Iniesta, Giorgio Chiellini n’abandi.
Hari abageze kuri uru rwego mu Rwanda barenga amashuri yisumbuye bagera no ku rwa Kaminuza ariko bigafatwa nk’igitangaza kuko bidakunze kubaho. Abo tubasangamo nka Kayumba Sother, Imran Nshimiyimana, Irambona Eric, Ishimwe Fiston, Kazindu Bahati Guy n’abandi.
Tony Football Excellence Programme yavumbuye ibanga ryo kwiga ku mwana ukina Ruhago
Kuva uyu mubare ukiri hasi ni byo byasunikiye Tony Football Excellence Programme (TFEP) gutangira gutoza abana ruhago ariko ikanareba no ku hazaza habo mu buryo bwagutse, ikabigisha n’amasomo asanzwe.
Imyaka ibiri igiye kuzura Tony Football Excellence Programme itangiye gukorera mu Rwanda, aho yigisha abana ruhago mu byiciro by’imyaka itaregeje 13, 15 ndetse na 20.
Ni abana baba hamwe mu buzima bwa buri munsi mu Karere ka Musanze, aho bigira amasomo asanzwe ku biga mu abanza ndetse n’ayisumbuye, ariko bakagira n’umwanya w’imyitozo.
Mu gihe cy’ibiruhuko bashyiriweho gahunda yo kubahugura ku rurimi rw’Icyongereza cyane ko rukoreshwa ku rwego mpuzamahanga ari na yo ntumbero yo kugezaho abana uyu mushinga ufite.
Umwe mu bana baganiriye na IGIHE, yagaragaje ko “iyo twiga duhura n’ibibazo mu ishuri bishobora kudufasha no mu gihe turi mu kibuga. Nde? Hehe? Ryari? Gute? Kubera iki?”
Ibi kandi byatangijwe na TFEP bishobora gufasha umwana kwihitiramo undi mwuga yakora nyuma y’umupira w’amaguru cyangwa akaba yakurikirana amasomo ya siporo dore ko ahari, bikamwongerera amahirwe yo kuba yaba umutoza, umushoramari muri Ruhago n’ibindi.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!