00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itike imwe iravamo enye ariko stade zikabura abafana; Abanyamerika ntibashishikajwe n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 June 2025 saa 12:43
Yasuwe :

Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kimaze iminsi itatu gitangiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu abantu ntibari kwitabira kugura amatike, ndetse bamwe bari kwingingirwa kujya kureba imikino ku buntu ariko ntibajyeyo.

Iri rushanwa riri guhuza amakipe 32 ku nshuro ya mbere guhera tariki ya 15 Kamena 2025, riri kuba mu gihe habura umwaka umwe ngo habe Igikombe cy’Isi cy’ibihugu giteganyijwe mu 2026.

Umukino ufungura irushanwa wahuje Inter Miami ikinamo Lionel Messi na Al Ahly iri mu makipe ahagarariye Afurika, muri Hard Rock Stadium yakira abantu ibihumbi 65 bicaye neza.

Wari umwe mu mikino utegerejweho kwakira abafana benshi, ariko abafana 60.927 ni bo bakurikiye uyu mukino wari wahujwe n’ibirori byo gutangiza irushana.

Ishusho y’umukino wa mbere yatumye benshi bibaza ku rwego rw’amakipe yitabiriye iri rushanwa, tutibagiwe ko benshi mu baryitabiriye bagaragaje ko bari gukinana umunaniro.

Ibi byagabanyije uburyo abafana batekerezaga iyi mikino, bihumira ku murari ubwo FC Bayern Munich yanyagiraga Auckland City FC ibitego 10-0, abakinnyi b’iyi kipe yo muri Nouvelle-Zélande bakavuga ko bari bigiriye mu butembere.

Umukino Chelsea FC yatsindiyemo Los Angeles ibitego 2-0, wabereye ku kibuga cya Mercedes-Benz Stadium cyakira abafana ibihumbi 71, ariko abitabiriye uyu mukino ni 22.137 gusa.

Imikino umunani yose imaze gukinwa, nta n’umwe urabasha kuzuza stade wakiniwemo, nyamara hari amakuru avuga ko abanyeshuri bo muri Miami Dade College babwiwe ko mu gihe baba baguze itike imwe ku 20$, bashobora guhabwa andi matike ane y’ubuntu.

Ku rundi ruhande, itike ya make yaragabanyutse bishoboka, iva kuri 349$ yariho mu Ukuboza 2024, igera kuri 34$ uyu munsi, kandi umufana akanongezwa n’andi matike ane y’ubuntu.

Mbere y’uko umukino wa Chelsea na Los Angeles FC uba, itike yaguraga 50$, ariko abafana bakomeje kubura ishyirwa ku 35$ ariko abafana bakomeza kwanga kuza.

Imikino myinshi iracyarwana no kubona abafana, usibye uzahuza Real Madrid na Al Hilal, usigaje amatike 200 yonyine.

Kugeza ubu abafana bo muri Amerika, Brésil, Argentine, Mexique na Canada ni bo biganje mu bamaze kugura amatike.

Umukino Bayern Munich yatsindiyemo Auckland City FC ibitego 10-0 watumye benshi bacika intege zo kureba imikino y'Igikombe cy'Isi cy'Amakipe
Umukino wa Chelsea wabuze abafana ikinira imbere y'imyanya ibihumbi 50 irimo ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .