Gérad Buscher yabivuze ku wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, ubwo mu Karere ka Huye hasozwaga umwiherero w’iminsi itanu wa “FIFA Talent Development Scheme” wari wahurije hamwe abanyeshuri b’abakobwa 60 bakina umupira w’amaguru, baturutse mu bigo by’icyitegererezo bitandatu.
Abakinnyi 30 batarengeje imyaka 15 n’abandi 30 batarengeje imyaka 17 bitabiriye, ni abaturutse muri ‘centre’ ya ETEFOPE TSS, Center for Champions TSS, Remera Rukoma, APAER, Petit Séminaire Baptiste na TTC/Gacuba II/A aho bari baherekejwe n’abatoza babo babana umunsi ku munsi ku mashuri.
Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Gérard Buscher, yavuze ko icyari kigambiriwe muri uyu mwiherero ari ukuzamura urwego rw’abana b’abakobwa bafite imyaka 15 na 17, ndetse n’abatoza babakurikirana aho biga.
Ati “Turi gutegura abakinnyi bakiri bato b’u Rwanda, tunategura abatoza kuko ushaka guteza imbere umupira w’amaguru waba uw’abagore cyangwa uw’abagabo ugomba no kuzamura abatoza. Twizeye ko bizagenda neza ndetse iyi gahunda tuzayikorana n’abahungu muri Nyakanga.”
Yakomeje agira ati “Ubushize twashyizeho ibigo by’icyitegererezo, none uyu mwaka twatangiye gukora umwiherero w’imyitozo. Mu mwaka utaha turizera ko tuzakuba kabiri umwiherero bakora ku buryo uba kabiri ku bakobwa n’abahungu.”
Uyu Muyobozi yongeyeho ko yasabye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo ko hakorwa ibishoboka byose mu gihe amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu bafitanye na gahunda ya “FIFA Talent Development Scheme” azaba arangiye, bazabe biteguye gukomeza iyi gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru.
Rwemera Kelia uri mu bakobwa bitabiriye uyu mwiherero wari watangiye ku wa 14 Mata 2025, yavuze ko bishimiye uko wagenze kuko bungutse byinshi bizabasha mu rugendo rwabo rwo gukina.
Ati “Mbere na mbere ndashimira abateguye aya mahugurwa, hari icyo byamfashije hamwe na bagenzi banjye. Batwunguye imyitozo tutari tuzi. Batwigishije uburyo bwo gutanga imipira, gukinisha umutwe, uko twitwara mu kibuga mu gusatira no kugarira n’ibindi.”
Umusifuzi mpuzamahanga, Mukansanga Salima Rhadia, witabiriye isozwa ry’uyu mwiherero, na we yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa kuko kizazamura urwego rwa ruhago y’abagore.
Ati “Ni ahantu hashobora gutegura umwana cyane cyane abana b’abakobwa, bafite impano kandi bakagera kure. Kera ntibyabagaho, uwabaga afite impano ntiyagaragaraga.”
Yongeyeho ati “Uko imyaka igenda hari abagenda bavamo bitewe n’imyaka bagezemo, uko bavamo hari abana bagomba kuzamuka bagatera intambwe, bakajya mu myanya ba bandi bavuyemo, tukazagira amakipe meza akomeye kuva mu batarengeje imyaka mike kugeza mu Ikipe y’Igihugu.”
Mukansanga yashimangiye ko yashimishijwe n’inyota abana b’abakobwa bitabiriye uyu mwiherero bafite, aho bafite intego yo kugera kure mu rugendo rwabo rwo gukina umupira w’amaguru.
Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri, Sibomana Ernest, na we yunze mu ry’abandi, ashimangira ko iki gikorwa kizagira umusaruro mwiza kuko kigamije gutegura abakinnyi b’ejo hazaza.
Ati “Imyitozo abana barayishimiye, abatoza bakuru bo ku rwego rw’igihugu bari bahari, ku buryo mu minsi iri imbere tuzaba dufite ikipe y’igihugu nziza ishingiye kuri aba bana turi gutegura. Icyadushimishije cyane ni uko dufite ejo hazaza h’ikipe y’igihugu.”
Buri ‘centre’ yari ifite abana bitabiriye uyu mwiherero, aho yari yohereje abana batanu batarengeje imyaka 15 na batanu batarengeje imyaka 17, yagenewe imipira 10 yo gukina.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!