00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umweyo uravuza ubuhuha muri APR FC! Ni agapingane cyangwa ni ubushobozi buke?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 November 2024 saa 06:32
Yasuwe :

Umugani Abanyarwanda bo hambere baciye bavuga ko imihini mishya itera amabavu, ushobora kuba warashakaga kuzuza undi ugira uti "Irya mukuru riratinda ntirihera". Iyo uwusesenguye ubona uhuye neza n’ibikorwa muri siporo mu Rwanda aho ubuyobozi bushya buzana n’ibyabwo.

Ni imungu abakunzi ba siporo mu Rwanda bahora bifuza ko yavaho kubera ko ibyo izana biba bidindiza iterambere ry’imikino mu gihugu. Akenshi ubuyobozi bushya buri gihe buzana n’impinduka nshya, ziba ahanini zigamije gusenya burundu iby’ababanjirije. Uzabisanga muri Komite Olempike, mu mashyirahamwe ya ruhago, no mu makipe.

Muri APR FC agatinze kazaza kabaye ya menyo ya ruguru

Bitandukanye no mu yandi makipe y’abafana, APR FC yo ni imwe muri nke zashyizeho umurongo uhamye, aho ahanini yakunze kugendera kuri politiki imwe hatitawe ku muyobozi uri kuyiyobora. Birumvikana, nk’ikipe ya gisirikare yagenderaga ku mahame asanzwe aranga Ingabo z’Igihugu zihora zirahirwa mu mahanga yose.

Aha ariko, ngo ubanza ari wa mwera waturutse mu ma federasiyo wayigezeho, cyangwa se za hene mbi bari baraziritseho izabo kuko amakuru IGIHE ifite ariko muri iyi kipe hari gukorwa umweyo, ngo hakurwemo abakozi bose bazanywe n’uwahoze ari Chairman w’iyi Kipe, Col(Rtd) Richard Karasira.

Icyo kwibaza ni ukumenya niba bikorwa bigambiriwe, cyangwa se ari uko n’ubusanzwe ari uko aba bakozi bari bafite ubushobozi buke.

Ku wa Mbere, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yahuye n’abakozi ba APR FC, abibutsa ko ikomeza kuba ikipe itsinda nk’uko bisanzwe ku Ngabo z’Igihugu.

Ibi byashimishije abo muri APR FC aho biteguye kwitwara neza mu mikino iri imbere, cyane ko uretse ku kibuga, hari hashize imyaka ibiri Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC atabasura mu mwiherero ngo abagenere ku mpanuro zibafasha byinshi, dore ko ubwo yabasuraga i Shyorongi ku myitozo, byatumye basezerera AZAM FC bayitsinze ibitego 2-0.

Muri aba bakozi bahawe impanuro ariko, hari bamwe bakuwe mu Ikipe ya APR FC haba mbere cyangwa nyuma. Aba barangajwe imbere na Nuhu Asman uzwi nka McAllister, waherukaga kugirwa umukozi ushinzwe ibikoresho (Kit Manager) muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu aho asanzwe ari n’umufana wayo ukomeye.

McAllister abamuzi akaba yari umwe mu bakunzwe mu ikipe ya APR FC haba mu batoza ndetse n’abakinnyi aho benshi batishimiye ko yashyizwe ku ruhande. Uyu ariko si we wenyine wazanywe na Col.(Rtd) Karasira Richard wasezerewe, dore ko na Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ wari Umutoza w’Abanyezamu muri iyi kipe na we yabwiwe ko yajya ku ruhande, mu makipe y’abato.

Aba bombi bakaba bariyongereye kuri Thierry Hitimana wari Umutoza Wungirije aho yakuwe mu ikipe ya mbere akagirwa Umuyobozi wa Tekinike ushinzwe by’umwihariko kwita ku makipe y’abato.

Amakuru IGIHE ifite ni uko n’ushinzwe itangazamakuru muri iyi kipe, Claire Mutoni, wabaga ari kumwe n’abakinnyi, yabwiwe ko azaguma ku biro akaba ari ho akorera akazi honyine.

Kugarura Pitchou no guha umwanya munini abakinnyi b’Abanyarwanda

Ikipe ya APR FC nyuma yo kumara igihe ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, yaje gusubira kuri politiki y’abanyamahanga ubwo Col (Rtd) Karasira yayoboraga iyi kipe aho kuri ubu wari umwaka wa kabiri w’iyi kipe mu banyamahanga.

Amakuru yagiye avugwa kenshi ni uko uku kuza kw’abanyamahanga kutashimishije benshi mu Banyarwanda bakiniraga iyi kipe, aho bakunze no gushinja ubuyobozi kuba bukunda abanyamahanga cyane cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Amakuru ataremezwa agaragaza ko ubuyobozi bushya bwa APR FC bwahaye icyizere Abanyarwanda, ko ari bo bazagenderwaho kurusha abanyamahanga muri iyi kipe, aho byanagaragaye ku mukino iheruka gutsindamo Muhazi United igitego 1-0.

Ikindi ubuyobozi bushya bwari bwagerageje gukora ni ukugarura Nshimirimana Ismaël Pitchou waherukaga gusezererwa na komite icyuye igihe. Aha, amakuru IGIHE ifitiye gihamya ni uko abatoza batari banyuzwe n’umusaruro w’uyu mukinnyi ukomoka i Burundi, ikipe ihitamo gutandukana na we basheshe amasezerano.

Uyu mukinnyi wo hagati utarabona ikipe, ubuyobozi bushya bukaba bushaka kumugarura nubwo kugeza ubu bikigoye, aho yaza guhanganira umwanya na Taddeo Lwanga, Dauda Yassif, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Frodouard Mugiraneza na Richmond Lamptey bakina mu kibuga hagati.

Kugarura Pitchou, na byo byaba byari ukugaragaza ko ubuyobozi bushya butishimiye uburyo yasezerewemo.

Ikipe ya APR FC iheruka gushyiraho Chairman musha, Brig Gen Deo Rusanganwa wasimbuye Col (Rtd) Karasira Richard wari umaze amezi 17 kuri uwo mwanya.

Ku buyobozi bwa Col (Rtd) Karasira, uretse kwegukana Shampiyona, APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, isezererwa mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League inshuro ebyiri, zombi izitsinzwe na Pyramids FC yo mu Misiri.

McAllister wari Kit Manager wa APR FC yabwiwe ko atazakomezanya na yo
Nuhu Assouman yahoze ari umufana ukomeye w'iyi kipe ndetse yakundwaga n'abakinnyi bose
Thierry Hitimana yajyanywe mu makipe y'abato
Ndanda wigeze kuba umunyezamu w'iyi kipe yari abereye umutoza w'abanyezamu, yashyizwe ku ruhande
Col (Rtd) Karasira Richard aheruka gutandukana na APR FC
Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC Gen Mubarakh Muganga yongeye gusura abakinnyi mu mwiherero nyuma y'igihe kinini
Abakozi ba APR FC babwiwe ko bagomba guhora barangwa n'intsinzi nubwo hari bamwe bahise basezererwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .