00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwenda mushya wo hanze wa Arsenal waciye agahigo ko kugurishwa amafaranga menshi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 July 2022 saa 03:44
Yasuwe :

Ikipe ya Arsenal yanditse amateka yo kugurisha amafaranga menshi umwenda wayo izajya isohokana.

Uyu mwenda bazakinana imikino yo hanze mu mwaka wa 2022/23 wagurishijwe miliyoni imwe y’amapawundi (asaga miliyari 1 Frw). Hari hashize umunsi umwe iyo myenda igeze ku isoko.

Uyu mwenda ufite ibara ry’umukara, iry’ivu rike n’umuringa ku birango. Washyizwe ku mugaragaro mbere y’itariki yo kuwushyira ku isoko.

Icyemezo cyo gusohora amafoto mbere babifata nk’igisubizo kuko yaramenyekanye iranagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuruta uko byari byitezwe.

REDactionAFC ivuga ko uyu mwenda warushije indi yose ya Arsenal kugurishwa bwa mbere.

Amasezerano ya mbere ya Arsenal na Adidas yakoze uyu mwenda, yasinywe mu 2019 agomba kumara imyaka itanu. Byitezwe ko bazayavugurura narangira.

Uyu mwenda mushya wo hanze izawukinana ku wa Kane mu mukino wa gicuti izakina na Orlando City.

Umwenda Arsenal izakinana imikino yo hanze
Ibirango biri mu ibara ry'umuringa
Abakinnyi ba Arsenal mu mwenda mushya bazajya basohokana
Adidas niyo yakoze uyu mwenda wa Arsenal
Uyu mwenda waciye agahigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .