Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Uwamariya wari umaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK), yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 4 Mutarama 2023.
Bivugwa ko uyu mubyeyi usize umwana umwe yaba yazize uburwayi bwa Asima yari amaranye igihe.
Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo, yihanganishije umuryango wa Uwamariya.
Yagize iti “Umuryango wa Rayon Sports ubabajwe no kubamenyesha inkuru y’akababaro y’Umuyobozi wa Komite Ngenzuzi (Uwamariya Joselyne Fanethe), witabye Imana mu ijoro ryakeye.”
Yakomeje igira iti “Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye.”
Umuryango wa @rayon_sports ubabajwe no kubamenyesha inkuru y'akababaro y'umuyobozi wa komite ngenzuzi (Uwamariya Joselyne Fanethe) witabye imana mu ijoro ryakeye.
Twihanganishije umuryango we bwite,inshuti ze n'abo bakoranye mu mirimo itandukanye.
Imana imuhe iruhuko ridashira. pic.twitter.com/W8Pa1kIwEW
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) January 5, 2023
Uwamariya yatorewe kuyobora Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports mu 2020 ubwo Uwayezu Jean Fidèle yatorerwaga kuyobora umuryango wa Rayon Sports.
Yari umwe mu bakunzi bakomeye b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ndetse yigeze no kuyobora rimwe mu matsinda y’abafana ba Rayon Sports.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!