Ibi ni bimwe mu byo uyu mukinnyi wo mu kibuga hagatai yatangarije TV10, ubwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari imaze gutsinda Mukura VS ibitego 4-2, mu mukino wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium, ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza 2024.
Ni umukino wabanje kugora APR FC cyane kuko yinjijwe na Mukura VS ibitego bibiri hakiri kare cyane, iva inyuma irabyishyura ndetse irenzaho n’ibindi bituma ifata umwanya wa kabiri.
Niyibizi yavuze ko kugira ngo ikipe ive inyuma byasabye ko abakinnyi ubwabo ari bo biminjiramo agafu, bakiga amayeri yo kuba batsinda umukino.
Ati “Umukino ni twe twawikiniye ntabwo ari umutoza, twarebye amakosa twakoze mu gice cya mbere kuko tutari twarebye uko Mukura iri gukina, mu cya kabiri twiga amayeri yo kugira ngo tuve mu rukuta kandi mwabonye ko byatanze umusaruro.”
Niyibizi yavuze kuri Rayon Sports FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, ahamya ko izagera igihe igatakaza umwanya wa mbere, APR FC ikawujyaho.
Ati “Rayon Sports ni ikipe nziza, ariko kuba ituri imbere navuga ko nta garanti bifite kuko iri mu mwanya wacu. Ndizeza abakunzi ba APR ko bizarangira ari twe tugiye kuri uriya mwanya.”
APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 mu mikino 12, mu gihe Rayon Sports, iyirusha amanota umunani mu mikino 13 imaze gukina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!