Abakinnyi 26 barimo abashya batandatu ni bo ikipe yaraye yerekanye imbere y’abakunzi bayo, bahabwa numero abakinyi bazambara ari na ko hanatangazwa umwambaro iyi kipe izajya yambara hanze ndetse n’umwambaro wa gatatu wayo.
Mu bakinnyi bashya iyi kipe iteganya kuzakoresha harimo Moro Sumaila, rutahizamu w’iyi kipe wari waragiye muri Police FC mu mwaka ushize wa Shampiyona ariko akaba yagarutse mu rugo, ndetse n’abandi barimo Abarundi batatu Nsengiyumva Rahim, Nizigiyimana Ismaël na Ntakarutimana Radjab.
Umuyobozi w’ikipe ya Etincelles FC, Singirankabo Rwezambuga, uzwi nka Depite yatangaje ko bitarenze uku kwezi iyi kipe izaba yujuje imyanya yo muri Komite nyuma yo kwegura k’uwari Perezida wayo Ndagijimana Enock.
Uyu wahoze ari Visi Perezida w’iyi kipe mu kiganiro n’Itangazamakuru ku wa Gatatu yavuze ko uyu mwaka bifuza kuzakoresha Ingengo y’Imari ya Miliyoni 350 RWF gusa kugeza ubu Akarere ka Rubavu kakaba karabemereye Miliyoni 127 RWF gusa.
Depite yatangaje ko amafaranga asigaye bizeye kuzayakura mu baterankunga ndetse ko n’Akarere kabemereye ko hari andi kazongeraho nubwo kugeza ubu kabaye kabahaye izo miiyoni 127 Frw.
Yasabye abakinnyi n’abatoza bayobowe na Nzeyimana Mailo ko uyu mwaka bifuza kugira umusaruro ugaragara ndetse ko cyane cyane bagomba gushyira imbaraga mu gikombe cy’Amahoro.
Ati “Uyu mwaka turifuza kurangiriza mu makipe atandatu ya mbere ariko by’umwihariko tugatwara igikombe cy’Amahoro. Ni zo ntego zacu za mbere kuko ni igikombe duheruka mu mwaka w’1988.”
Etincelles izakina umukino wa mbere wayo muri Shampiyona kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, aho izahura na Mukura VS kuri Stade Huye. Umukino w’umunsi wa mbere yagombaga guhuriramo na Police FC uzakinwa ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!