00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Chelsea yasabye Premier League gushyiraho umukino wa All star game

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 September 2022 saa 03:52
Yasuwe :

Toddy Boehly yasabye Premier League gushyiraho umukino wa All star Game mu rwego rwo kwinjiza amafaranga menshi ndetse no gushyiraho uburyo bushya bwo kumenya amakipe amanuka mu cyiciro cya kabiri.

Umunyamerika Toddy Boehly uheruka kugura ikipe ya Chelsea miliyari 4.25 z’amapawundi, yasabye Premier league kwigira kuri siporo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uburyo bwo kwinjiza amafaranga menshi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri mu kiganiro na Salt Conference New York.

Yagize ati “Abongereza bagakwiye kugira icyo bigira kuri siporo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bigatangira gukorwa. Bagashyizeho irushanwa ry’amakipe ane aharanira kutamanuka aho kugira ngo agende gutyo gusa.”

Yakomeje agira ati “Nk’ubu kuki hatabaho All Star game? Ushobora gukora ikipe y’amajyarugu n’iyo mu majyepfo.”

Mu gusobanura uko yakinwa, yavuze ko hazajya habaho ikipe imwe yo mu majyaruguru, ihuje abakinnyi ba Liverpool, Manchester City na Manchester united ikajya ihura n’iyo mu majyepfo irimo abakinnyi ba makipe yi Londres nka Arsenal, Chelsea na Tottenham.

Mu mpera z’iki cyumweru Chelsea yagombaga gukina na Liverpool, umukino uza gusubikwa kubera itanga ry’Umwamikazi Elisabeth II.

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp abajijwe kuri iki gitekerezo cya Todd yavuze ko bigoye mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Yibagiwe ko muri Amerika bagira ikiruhuko cy’amezi ane, rero gushyiramo imikino biroroshye. Mu mupira w’amaguru biratandukanye cyane.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nzi ko abantu biteguye kureba uwo mukino, tekereza na we kubona abakinnyi ba Liverpool, Everton, Newcastle n’abi Manchester mu ikipe imwe, n’andi y’i Londres mu ikipe imwe? Iyi ntabwo ari ikipe y’Igihugu.”

Imikino ya All star game izwi cyane mu mikino itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka NBA, Baseball n’indi.

Iyi mikino ikinwa mu kiruhuko mbere y’itangira rya shampiyona, igakinwa n’abakinnyi bakomeye b’intoranwa muri shampiyona. Umwaka ushize iyi mikino yinjije miliyoni 200 z’amadolari.

Umuyobozi wa Chelsea Todd Boehly yasabye Abongereza kwigara kuri siporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .