Umutoza wungirije w’Amavubi yavuye ku kibuga umukino utarangiye kubera uburwayi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Mu mukino waraye uhuje u Rwanda na Cap-Vert i Nyamirambo, umutoza wungirije w’Amavubi, Kirasa Alain, yavanywe ku kibuga afashwe ukuboko nyuma yo kurwara.

U Rwanda rwanganyije na Cap-Vert ubusa ku busa muri uyu muri uwo mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda F, ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Mu gice cya mbere cyawo, umutoza wungirije w’Amavubi, Kirasa Alain, yagaragaye akurwa ku kibuga afashwe ukuboko, bigaragara ko nta mbaraga afite.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Kirasa Alain yagize isereri, biba ngombwa ko ajya kwitabwaho ndetse kuri ubu ameze neza, ari iwe mu rugo.

Ibyo umutoza Mashami Vincent yabwiye itangazamakuru ku ikarita itukura yahawe Niyonzima Ally, byagaragaje ko hari icyuho mu bagize intebe y’abatoza kuri uyu mukino wabaye ku wa Kabiri.

Yagize ati “Nk’ikosa rya mbere sinanaribonye, bamuha ikarita itukura nari nzi ko ari umuhondo abonye utazamwemerera gukina umukino utaha. Byantunguye kubona ko ari ikarita y’umutuku. Sinakubeshya, ikosa rya mbere sinaribonye.”

Kirasa Alain yavuye ku ntebe y’abatoza ku munota wa 19 w’umukino, mu gihe ikipe y’u Rwanda yahawe ikarita itukura ku munota wa 28.

Niyonzima Ally yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo ku ikosa ryakozwe ku munota wa 11, akiniye nabi Nuno Borges mu gihe yakiniye nabi Jamiro Monteiro agahabwa ikarita ya kabiri yatumye ava mu kibuga.

Kirasa Alain asohoka mu modoka ubwo Amavubi yari ageze i Nyamirambo
Umutoza wungirije, Kirasa Alain, yakuwe ku kibuga nyuma yo kurwara
Kirasa yavuye ku ntebe y'abatoza ku munota wa 19 w'igice cya mbere
Niyonzima Ally yahawe ikarita itukura ku munota wa 28, akoze ikosa ryamuhesheje ikarita ya kabiri y'umuhondo
U Rwanda rwongeye kunganya na Cap-Vert mu mukino wabaye ku wa Kabiri

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .