Umutoza wo muri Arsenal ari gutoza abakinnyi bo mu Isonga F.A

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kanama 2019 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Nk’uko bikubiye mu masezerano y’ubufatanye Visit Rwanda yagiranye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Minisiteri y’Umuco na Siporo na Visit Rwanda bakiriye umutoza mukuru w’amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal, Simon McManus, aho yatangiye gutoza abana batarengeje imyaka 17 bo mu Isonga F.A kuri Stade Amahoro.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo kuri stade Amahoro, hatangiye iyi myitozo iyobowe uyu mutoza wa Arsenal , aho izamara iminsi itanu, igasozwa ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2019.

Aba bakinnyi bari munsi y’imyaka 17 bigira umupira w’amaguru mu Isonga Football Academy, bari mu cyiciro cya nyuma cya gahunda y’imyaka ibiri bari baragenewe, aho bategurirwa kuva mu mashuri y’umupira w’amaguru bagatangira kuwukina nk’ababigize umwuga.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi 25 n’abatoza batanu, izibanda kuri gahunda zitandukanye zibafasha gukina umupira ugezweho.

Bigendanye n’indi gahunda y’imyitozo Arsenal yakoresheje mu Rwanda mu Ukwakira 2018 na Gashyantare 2019, iyi gahunda izibanda ku kongerera aba bakinnyi no kubafasha kumva neza ibijyanye n’imikinire ya Arsenal no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Arsenal FC ntabwo bushingiye gusa ku kumenyekanisha umwihariko w’u Rwanda ku bakerarugendo n’abashoramari, ahubwo no mu gufasha kuzamura umupira w’abanyarwanda bakiri bato bigira ku batoza beza.

Arsenal FC izwi cyane mu gukoresha abakinnyi bakiri bato ndetse n’abakinnyi b’abanyarwanda bazungukira muri iyi gahunda bashyiriweho ngo hazamurwe impano zabo.

Minisiteri y’Umuco na Siporo yiyemeje guteza imbere no gushishikariza abakiri bato kuzamura urwego rwabo binyuze mu butoza, imisifurire n’iterambere ry’abakinnyi.

Ubu bufatanye na Arsenal mu gutoza abana buzafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Abanyarwanda batandukanye bakaba bararikiwe kuzakurikira imyitozo ifunguye izaba ku wa Kane tariki ya 22 Kanama hagati ya saa 09:00 na 10:30 kuri Stade Amahoro.

Umutoza mukuru w’amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal, Simon McManus yatangiye gutoza abakinnyi bo mu Isonga Football Academy
Simon McManus azakoresha iyi myitozo izamara iminsi itanu
N'abatoza bazungukira muri iyi gahunda y'imyitozo izamara iminsi itanu

Amafoto: Visit Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza