00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wo mu Misiri yitabye Imana nyuma yo kwishimira igitego

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 11:55
Yasuwe :

Umutoza wa El-Magd SC yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Misiri, Adham El-Selhedar, yitabye Imana ku wa Kane nyuma yo kwishimira igitego cy’intsinzi ikipe ye yabonye mu minota y’inyongera.

Byasaga n’aho El-Magd SC igiye kunganya ubusa ku busa na Al-Zarka mu mukino wabaye ku wa Kane, ariko ikipe y’umutoza Adham El-Selhedar itsinda igitego ku munota wa 92.

Ikinyamakuru KingFut cyo mu Misiri cyatangaje ko ubwo hishimirwaga iki gitego, Adham El-Selhedar yafashwe n’umutima nyuma aza kwitaba Imana.

Cyagize kiti “Ubwo hishimirwaga igitego, Adham El-Selhedar yarahwereye ahita yihutanwa ku bitaro. Nyuma, yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Al-Amriya muri Alexandria. Byatangajwe ko yafashwe n’umutima akaba ari byo byatumye yitaba Imana.”

Mu nkuru yayo, KingFut yihanganishije ikipe yatozwaga na Adham El-Selhedar, umuryango we n’inshuti ze.

Ubwo yari umukinnyi wa Ismaily, El-Selhedar yatwaranye nayo igikombe cya Shampiyona ya Misiri n’icy’Igihugu.

Nyakwigendera yasize El-Magd SC ku mwanya wa munani n’amanota 11 mu mikino icyenda imaze gukinwa mu Itsinda C ry’Icyiciro cya Kabiri, irushwa amanota 10 na El Olympi ya mbere.

Umutoza Adham El-Selhedar yitabye Imana nyuma yo kwishimira igitego cyo mu minota y'inyongera
Adham El-Selhedar yaguye mu bitaro nyuma yo gufatwa n'umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .