Kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wakinirwaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Mico Justin warebye mu izamu kabiri yaba ku munota wa 53 kuri penaliti na 53. Rudasingwa Prince yari yatsinze ikindi ku munota wa 13.
Igitego rukumbi cya Etincelles FC cyatsinzwe na rutahizamu, Rachid Mutebi ku munota wa 56 w’umukino.
Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports basoje umukino batazi aho mugenzi wabo Kwizera Olivier aherereye.
Nyuma y’umukino, Umutoza Jorge Paixão yavuze ko atishimiye uko Kwizera yitwara nyamara ngo ari umunyezamu ufite impano.
Yagize ati “ Magingo sinakubwira ngo nzi aho Olivier (Kwizera) aherereye. Yari abizi ko dufite umukino ariko ntiyigeze yitabira imyitozo. Ni umunyezmu mwiza ariko urebye ubunyamwuga bwe ubona ntabwo.”
Jorge Paixão avuga ko Kwizera yatengushye bagenzi be kandi abivuze nk’umuntu ubona ko ibura rya Kwizera Olivier ari ikintu kibi ku ikipe ya Rayon Sports.
Yagize ati "Sinkunda guca ku ruhande , nkunda kuvuga ibintu uko biri. Kwizera akwiye guha agaciro ikipe n’abafana by’umwihariko. Ntabwo abafana baje ari benshi ariko abahageze badufashije gutsinda umukino.”
Ubwo Rayon Sports yiteguraga umukino yakiriyemo Etincelles FC, nta munyezamu wakoze imyitozo ya nyuma kuko babiri muri bo bari barwaye.
Hakizimana Adolphe na Hategekimana Bonheur bari bafite ibibazo by’uburwayi mu gihe Kwizera atigeze agaragara mu myitozo.
Muri icyo gihe, Umutoza wa Rayon Sports yari yateguye rutahizamu Moussa Essenu ngo afashe ikipe mu gihe byaba bigeze ku munsi w’umukino nta munyezamu ifite.
Hategekimana Bonheur yabanje mu izamu atarakoze imyitozo. Gusa ngo iyo agira ikindi kibazo yari gusimburwa na Moussa Essenu.
Kubona amanota atatu kuri Etincelles FC byatumye Rayon Sports yuzuza amanota 47 ayigumiza ku mwanya wa gatatu.
Ikipe ya Etincelles FC yagumanye amanota 31 ayishyira ku mwanya wa 12.
Indi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Gasogi United yatsinze Musanze FC ibitego 2-1, Police FC itsinda Rutsiro FC ibitego 3-2.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!