00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa Marines FC yasobanuye impamvu yanyagiwe na APR FC ibitego 6-0

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kamena 2021 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru wa Marines FC, Rwasamanzi Yves, yavuze ko yahisemo kuruhutsa bamwe mu bakinnyi bakomeye ku mukino wa APR FC warangiye batsinzwe ibitego 6-0, kugira ngo yitegura umukino usoza Shampiyona ikipe ye izahuramo na Bugesera FC ku wa Kabiri.

Marines FC yakiriwe na APR FC ku wa Gatandatu kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu bakinnyi 11 yabanjemo hatarimo Ishimwe Fiston, Mugenzi Bienvenue na Nsengiyumva Ir’shad.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 6-0, umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves, yavuze ko impamvu yaruhukije bamwe mu bakinnyi ngenderwaho ari uko bari bamaze iminsi bakina imikino ikomeye ndetse akaba yagomba gutegura umukino wo ku wa Kabiri.

Ati “Shampiyona yari igoye cyane kuko twakinnye imikino myinshi tutaruhuka, twakinnye imikino ibiri ishize ikomeye twahuyemo na Rayon Sports ndetse na AS Kigali, byari ngombwa ko turuhutsa abakinnyi bamwe, dushyiramo abakinnyi bashya bageze aho bararuha kubera kudakina kenshi, ariko nta kundi twagombaga kubagerageza nabo bagakina kuko dufite undi mukino ku wa Kabiri, ntabwo twari gukoresha bamwe ku mikino yose.”

Yakomeje avuga ko kuvunikisha Ntwari Fiacre na Ndayishimiye Thierry mu mukino wa APR FC biri mu byatumye ikipe ye inyagirwa ibitego 6-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri.

Ati “Iyo ubuze umunyezamu na myugariro wari kapiteni, byatugoye cyane kugira ngo twibone mu mukino, nta kundi ariko ni umukino ikipe yari iri hejuru mu gice cya kabiri kuturusha, twatsinzwe, tugomba gutegura umukino ukurikiyeho.”

Marines FC ifite intego yo gusoreza mu makipe atandatu ya mbere muri Shampiyona, ifite ane mu mikino itandatu imaze gukinwa mu gihe izasoreza kuri Bugesera FC izakira ku wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021.

APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0 mu mukino wa Shampiyona wabereye i Huye ku wa Gatandatu
Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves, yavuze ko yaruhukije abakinnyi bamwe ngo bitegure umukino wa Bugesera FC uzaba ku wa Kabiri
Ishimwe Fiston ari mu bakinnyi Marines FC igenderaho, ariko ntiyabanjemo ku mukino wa APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .