Guardiola w’imyaka 49, mu mwaka ushize yavuze ko adateganya kugeza ku myaka 70 akiri mu butoza nk’uko bimeze kuri Roy Hodgson watoje u Bwongereza.
Yari yagize ati “Ntabwo navuze ko ngiye gusezera mu cyumweru gitaha cyangwa mu mwaka utaha ariko sintekereza ko muri iyo myaka nzaba nkiri umutoza, ariko simbizi.”
“Ntekereza ko iyo uri gutoza ku myaka 72 ari uko uba warambiwe kuba mu rugo! Birashoboka ko ari iyo mpamvu, gusa umuntu aratwarwa. Akazi kacu ni keza.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino uhuza ikipe ye na Chelsea kuri iki Cyumweru, Guardiola yavuze ko kuri ubu atekereza ko azasezera amaze kugira imyaka myinshi.
Ati “Mbere, natekerezaga ko nshobora gusezera hakiri kare. Ubu ndi gutekereza uburyo nasezera maze gukura. Ku bw’ibyo, ntabyo nzi.”
Uyu munya-Espagne uheruka gusinya amasezerano mashya y’imyaka ibiri muri Manchester City mu Ugushyingo, amaze gutwara ibikombe bitandatu muri iyi kipe birimo bibiri bya Premier League, FA Cup na bitatu bya League Cup kuva mu 2016.
Imyaka itanu ayimazemo ni yo myinshi yamaze mu ikipe imwe mu gihe andi makipe yatoje ari FC Barcelone na Bayern Munich.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!