Landeut yakuwe ku mwanya w’ubutoza nyuma y’iminsi Kiyovu Sports itabona intsinzi dore ko yatakaje imikino ibiri iheruka harimo uwa Gasogi United yatsinzwe ibitego 3-1, agahagarikwa mu kazi ariko agahita agarurwa bidatinze.
Byongeye guhumira ku murari mu mpera z’icyumweru gishize ubwo iyi kipe yigaranzurwaga na AS Kigali ikayitsinda ibitego 4-2 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ya Nyamirambo.
Nubwo bimeze bityo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butangaza ko uyu mutoza yahawe inshingano nk’uko byari bikubiye mu masezerano ye.
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yabwiye IGIHE ko umutoza atahinduriwe inshingano kubera umusaruro mubi ahubwo ari igihe kigeze ngo ajye mu zo yasinyiye.
Yagize ati “Ubwo yazaga yasinyiye amasezerano yo kuba ‘Manager’ icyo twamumenyesheje ni uko tugiye kuzana umutoza mukuru.”
Alain-André Landeut yahinduriwe inshingano mu gihe hari amakuru ko yifuzwa n’amakipe na Azam FC yo muri Tanzania na Tusker FC yo muri Kenya.
Mvukiyehe yakomeje avuga ko umutoza mushya atangazwa mu gihe kitarambiranye.
Yagize ati “Umutoza turimo turaganira biri hafi kurangira.”
Nubwo ubuyobozi buvuga ibi, andi makuru avuga ko ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Gasogi United hatekerejwe ku kwirukana umutoza ariko busanga ibikubiye mu masezerano birimo ko uruhande ruzifuza kuyasesa ruzaha urundi imishahara y’amezi atatu bityo hanzurwa ko agarurwa mu kazi.
Kugeza ku munsi wa 12 wa Shampiyona, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21, inyuma ya Rayon Sports na AS Kigali.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Umutoza wa Kiyovu Sports, Alain André Landeut, yahinduriwe inshingano ava ku mwanya w'Umutoza Mukuru agirwa Umuyobozi ‘Manager’.
Ni impinduka zakozwe nyuma y'iminsi ahagaritswe mu kazi ariko agahita agarurwa. pic.twitter.com/8zESbGTLOK
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 5, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!