Umutoza wa FC Barcelone yikomye VAR nyuma yo gutsindwa na Real Madrid

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa FC Barcelone, Ronald Koeman, yikomye ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire (VAR) avuga ko ibyemezo byafashwe n’abarikoresha byarwanyaga ikipe ye.

Koeman yabitangaje nyuma y’umukino FC Barcelone yatsinzwemo na Real Madrid ibitego 3-1 birimo icyo Sergio Ramos yatsinze kuri penaliti yatanzwe nyuma yo kwemezwa na VAR.

Kuri iri kosa, umusifuzi Juan Martínez Munuera ntiyari yabonye ko myugariro Clément Lenglet yakuruye umupira wa Sergio Ramos, ariko atanga penaliti nyuma yo kwitabaza amashusho ya VAR.

FC Barcelone yashoboraga guhabwa penaliti ebyiri muri uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, aho ikosa rimwe ryakozwe na Raphaël Varane kuri Lionel Messi mu gihe kandi uyu myugariro w’Umufaransa hari umupira wamukoze ku kuboko nyuma yo guterwa na mugenzi we, mu rubuga rw’amahina.

Ronald Koeman ntiyishimiye ibyemezo byafashwe hagendewe ku mashusho ya VAR muri uyu mukino by’umwihariko penaliti yahawe Real Madrid.

Ati “Ntabwo njya nsobanukirwa VAR, ntekereza ko ikoreshwa mu gufata ibyemezo birwanya Barça gusa, hari amakosa abera mu rubuga rw’amahina, ndatekereza ko Ramos ari we wabanje gukinira nabi Lenglet. Yamukuruye umupira, ariko ntiyigushije nk’uko undi yabikoze. Kuri njye ntabwo ari penaliti.”

“Twakinnye imikino itanu kandi VAR yakoreshejwe mu kuturwanya. Nta na rimwe irajya mu ruhande rwacu. Ni icyemezo cyagize uruhare rukomeye ku musaruro wavuye mu mukino kuko twakinaga neza kugeza hatanzwe penaliti.”

Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos, yavuze ko penaliti yahawe yari yo ndetse bidakwiye kwibasira umusifuzi ku bintu bigaragara.

Ati “Ntekereza ko yari penaliti igaragara. Yakuruye umupira wanjye ubwo nasimbukaga nsanga umupira kandi byagaragaraga. Ntabwo bikwiye kwikoma umusifuzi ku cyemezo yafashe kandi bigaragara.”

Gutsinda uyu mukino byatumye Real Madrid ifata umwanya wa mbere muri La Liga n’amanota 13 mu mikino itandatu, irusha amanota atandatu FC Barcelone yakinnye imikino itanu.

Umutoza wa FC Barcelone, Ronald Koeman, yikomeye ikoranabuhanga rya VAR nyuma yo gutsindwa na Real Madrid
Real Madrid yahawe penaliti mu gice cya kabiri ku ikosa Clement Lenglet yakoreye kuri Ramos
Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos, atsinda igitego cya kabiri kuri penaliti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .