Uyu mutoza yabigarutseho ku wa Gatanu, ubwo yahamagaraga Ikipe y’Igihugu igomba gutangira kwitegura imikino ibiri ya Bénin mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Abajijwe impamvu mu bakinnyi 38 yahamagaye batarimo Rafael York na Hakim Sahabo, umutoza yavuze ko bari mu bihano.
Yavuze York yamubeshye ko ari muzima kandi afite imvune.
Yagize ati “Ubushize aza yahishe imvune ku mpamvu ze bwite njye ntumva. Navuga ko bitajyanye n’amahame y’Ikipe y’Igihugu, yambwiye ko ameze neza ariko mushyize mu kibuga mwabonye ibyabaye yampatirije guhita musimbuza. Rero nahisemo kuba mushyize ku ruhande.”
Ageze kuri Sahabo yavuze ko we arenze York ndetse bamugiriye inama kenshi ariko yanze guhindura imyitwarire.
Ati “Sahabo ari mu cyiciro kimwe na York. Anteza ibibazo cyane kubera uburyo afata ibintu. Menya nta mukinnyi ndaganira cyane nka we. Abatoza banyungirije baraganiriye, yewe namushyize no mu cyumba kimwe na kapiteni ngo baganire ariko yanze guhinduka.”
Yakomeje agira ati “Ubushize yari yavunitse ariko ubu ari gukira gusa numvise ibihuha ko naho afitanye ibibazo n’umutoza. Muri iki gihe ntabwo ndaba muhamagara.”
Torsten yavuze ko ibi yabitangaje kugira ngo aba bakinnyi bisubireho kuko baracyari bato bafite imbere heza.
Ati “Ibi mbivuze kugira ngo ni bibageraho byibura bizabafashe guhinduka kuko ni bamwe mu bakinnyi beza bafite impano ikomeye.”
Aba bombi baheruka mu Ikipe y’Igihugu muri Kamena 2023, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ubwo u Rwanda rwakinaga na Bénin na Lesotho.
Rafael York yakinnye umukino wa Bénin asimburwa na Samuel Gueulette ku munota wa 46, kubera imvune.
Sahabo na we ni wo mukino aheruka kuko icyo gihe yasimbuwe na Muhire Kevin ku munota wa 46, mu gihe umukino wa Lesotho yari ku ntebe y’abasimbura warangiye adakinnye.
Undi mukinnyi, uyu mutoza yakomojeho ni Byiringiro Lague, aho yagaragaje ko atinda kumva icyo amushakaho.
Ati “Lague ni umukinnyi bisaba igihe kinini ngo ashyire mu bikorwa ibyo mba mushakaho. Nk’umuntu ukina hanze duhura umwanya muto bisaba wumve vuba.”
Amavubi azatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki 30 Nzeri 2024, yitegura Bénin bazahura mu mikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Umukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ukwakira, mu gihe uwo kwishyura uri tariki 15 Nzeri 2024 saa 18:00 kuri Stade Amahoro.
Kugeza ubu, u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota abiri, nyuma yo kunganya na Libya na Nigeria iyoboye Itsinda D n’amanota ane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!