00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza w’Amavubi yanyuzwe na myugariro mushya, Kavita Phanuel

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 November 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Torsten Spittler, yanyuzwe na myugariro mushya, Kavita Phanuel Mabaya ukina muri Birmingham Region yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamagaye bwa mbere.

Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatatu, tariki ya 13 Ugushyingo 2024, mbere y’umukino y’Umunsi wa Gatanu mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda ruzakiramo Libya ku wa Kane, tariki 14 Ugushyingo 2024 saa 18:00 kuri Stade Amahoro.

Abajijwe uko yabonye uyu mukinnyi w’imyaka 31, Frank yavuze ko ari mwiza ndetse azafasha.

Yagize ati “Twakoranye imyitozo ibiri, ni umukinnyi mwiza witwara neza, umubiri we umeze neza cyane ndetse yifitemo ubuyobozi bigaragara ko mu ikipe ye ari kapiteni.”

Yakomeje agira ati “Ni amahirwe kuri twe yo kumubona ndetse nizeye ko ari umwe mu bazadufasha ahazaza ndetse no muri iyi mikino ibiri dufite vuba aha.”

U Rwanda rurasabwa gutsinda Libya kugira ngo rukomeza kwizera gushyira iherezo ku myaka 20 rumaze rutajya mu Gikombe cya Afurika.

Kugeza ubu, Nigeria iyoboye Itsinda D n’amanota 10, ikurikiwe na Bénin ifite atandatu, u Rwanda atanu na Libya ya nyuma ifite rimwe.

Kwinjira ku mukino w’u Rwanda na Libya ni 1000 Frw, ibihumbi 10Frw, 50 Frw, 100 Frw na miliyoni. Wagura itike yawe ukanze *939*3*1#.

Inkuru bifitanye isano: Kavita wahamagawe bwa mbere mu Amavubi ni muntu ki?

Kavita Phanuel Mabaya yashimwe n'umutoza w'Amavubi, Torsten Spittler
Kavita Mabaya yahise yisanga muri bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .