Uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Kane, tariki 3 Ukwakira 2024 kuri Stade Amahoro.
U Rwanda ruzahura na Bénin mu mikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi, Bénin yatsinze u Rwanda igitego 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Abajijwe icyo azahindura imbere y’iyi kipe, Torsten yirinze kugira byinshi atangaza gusa avuga ko afite icyizere cyo kwitwara neza kuko ikipe ye izamura urwego buri mukino.
Yagize ati “Ni umukino wanjye wa kabiri ngiye gukina na Benin. Ikipe yanjye izamura urwego buri mukino rero n’ubu nizeye ko bikibari mu mutwe. Tuzakora ibishoboka byose ko itazadutsinda ariko by’umwihariko mu mukino wo mu rugo.”
Iyi kipe iherutse kongerwamo, Johan Marvin Kurry ukinira Yverdon Sport FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi. Icyakora uyu mukinnyi amaze igihe kinini mu mvune y’ivi.
Umutoza yavuze ko raporo zigaragaza ko ameze neza yakize bategereje ko umunsi ugera bagafata umwanzuro.
Torsten kandi yasoje ahamagarira abafana kuzitabira ari benshi cyane ko umukino washyizwe amasaha meza bitandukanye n’ushize.
Ati “Cyane rwose abafana iyo ari benshi baduha imbaraga ndetse ndabiteze cyane kuko noneho tuzakina saa Kumi n’Ebyiri bitandukanye na saa cyenda twakinnye ubushize. Nizeye ko tuzaba dufite abafana benshi cyane.”
Biteganyije ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali yerekeza muri Côte d’Ivoire mu rucyerera rushyira ku wa Mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!