Ikipe y’Igihugu yahagurutse i Kigali ku wa Gatandatu Saa Kumi n’Igice, imara amasaha atanu i Cairo mu Misiri mbere yo gufata indege yayigejeje i Tripoli, abakinnyi n’abandi bose bari kumwe bagera kuri hoteli Saa Sita z’amanywa ku Cyumweru.
Ku mugoroba, Saa Kumi n’Ebyiri, Amavubi yakoze imyitozo yoroheje kugira ngo abakinnyi babashe kuruhuka. Ishimwe Christian wasimbuye Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ utarabona ibyangombwa byo gukorera muri Chypre, ni umwe mu bakinnyi 18 bayikoze.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’iyi myitozo, Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko bagowe n’urugendo bagize ndetse agaragaza ko atishimiye uburyo batinze ku kibuga cy’indege i Tripoli.
Ati “Ntabwo nzi uko [abakinnyi] biyumva kuko sindavugana na bo ariko nk’uko ubivuze, amasaha 20 mu rugendo nta gusinzira, n’isaha imwe idakwiye twamaze ku kibuga cy’indege banze ko dusohoka, ni ikintu kigoye kuri buri wese ariko nta kibazo, tugomba kujyana na byo, twakoze imyitozo yoroheje uyu munsi tuzanitoza nyuma y’aho.”
Spittler yagaragaje kandi ko kuba hari abakinnyi bakina hanze bazagera mu Ikipe y’Igihugu batinze, banakoze urugendo rurerure, ari izindi mbogamizi.
Ati “Muri rusange ntibyoroshye ariko twari tubizi na mbere, nta kibazo. Buri gihe biba bigoye, ariko ntabwo twabihindura. Hari abava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Azerbaijan na Ukraine, biragora kugera hano kandi bigafata igihe, ntabwo navuga ko ari byiza uko tubishaka.”
Abajijwe icyo ari guteganya gukora ngo Amavubi akomeze yitware neza, Spittler yagize ati “Ntekereza ko iki gihugu bigoye gukina na cyo, ariko ntabwo nkubwira ibyo turi gutegura gukora. Tuzitegura neza bishoboka kandi ndizera ko tuzabona umusaruro mwiza. Twiteze gukina n’ikipe ikomeye kandi ifite abafana benshi.”
Abakinnyi bagitegerejwe mu Ikipe y’Igihugu ni Bizimana Djihad ukina muri Ukraine, Mutsinzi Ange ukina muri Azerbaijan, Kwizera Jojea ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wenseens Maxime na Gueulette Samuel bakina mu Bubiligi.
Uyu mukino w’Umunsi wa Mbere wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Nyuma yo gukina na Libya, Ikipe y’Igihugu izakurikizaho kwakira Super Eagles ya Nigeria mu mukino w’Umunsi wa Kabiri uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 10 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!