00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza w’Amavubi ntazatoza imikino ya Sudani y’Epfo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 December 2024 saa 11:48
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Spittler Torsten, ntazatoza imikino yombi u Rwanda ruzahuramo na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024, kubera ko azizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka iwabo mu Budage.

Sudani y’Epfo izabanza kwakira u Rwanda mu mukino ubanza uzaba tariki ya 22 Ukuboza mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Stade Amahoro ku wa 28 Ukuboza.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Umutoza Frank Spittler yamaze kumenyesha abo bakorana mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ko azasubira mu Budage ku wa Kabiri, bityo atazatoza imikino ya Sudani y’Epfo.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko umutoza yari yarabisabye kuva agihabwa akazi.

Ku wa 16 Nzeri uyu mwaka ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyize ahagaragara gahunda y’imikino ya CHAN 2024, aho imikino yayo ya nyuma izakinwa tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Tanzania na Kenya.

U Rwanda rwageze muri iri jonjora rya nyuma, nyuma yo gusezerera Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1, mu mikino ibiri yakiniwe i Kigali.

Mu gihe Spittler azaba adahari, bivuze ko imikino ya Sudani y’Epfo izatozwa na Jimmy Mulisa ndetse na Rwasamanzi Yves basanzwe bamwungirije.

Umutoza Frank Spittler Torsten ntazatoza imikino ya Sudani y'Epfo mu gushaka itike ya CHAN 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .