Carlos Ferrer yaganiriye n’abanyamakuru bwa mbere kuva yahabwa izi nshingano, ababwira byinshi ku Mavubi birimo na gahunda yo gushyiraho kapiteni uzayobora bagenzi be.
Kapiteni w’Amavubi asanzwe ari Haruna Niyonzima wungirijwe na Jacques Tuyisenge. Aba bombi nta n’umwe wahamagawe.
Abandi bakinnyi bakunze gusimbura aba batahamagawe mu kwambara igitambaro cy’abakapiteni ni Bizimana Djihad, Nirisarike Salomon na Manzi Thierry.
Nirisarike Salomon, Bizimana Djihad na Manzi Thierry bose bahamagawe mu rugamba rwo gushaka itike ya CAN ya 2023.
Abajijwe kapiteni uzayobora bagenzi be muri uru rugendo, Carlos Ferrer yavuze ko azabanza akagirana inama n’abakinnyi bahamagawe bakareba ubikwiye.
Yagize ati “Ntabwo nakwicara ngo mpite nemeza kapiteni. Abakinnyi nahamagaye nzicarana nabo tuganire turebe uwabayobora kuko baba baziranye kundusha.”
Mu bakinnyi bafite amahirwe yo guhabwa izi nshingano harimo Bizimana Djihad na Nirisarike Salomon kuko basanzwe bari mu bungiriza ba Haruna Niyonzima.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 bazatangira imyitozo kuwa 25 Gicurasi 2022 bitegura umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique, uzakinwa kuwa Kane tariki 2 Kamena 2022, ukabere kuri FNB Stadium muri Afurika y’Epfo mu gace ka Nasrec, mu Mujyi wa Johannesburg.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!