00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza w’Amagaju FC yishongoye kuri Rayon Sports

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 February 2025 saa 11:09
Yasuwe :

Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, yongeye kwishongora kuri Rayon Sports nyuma yo kunganya na yo igitego 1-1, yemeza ko yahitamo gukina n’iyo kipe iyoboye urutonde rwa Shampiyona aho guhura na Rutsiro FC cyangwa Etincelles.

Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Gashyantare 2025, nyuma yo kunganya na Rayon Sports 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona.

Niyongabo Amars wari watangaje mbere y’umukino ko Robertinho wa Rayon Sports ari umutoza usanzwe nk’abandi, ikibatandukanya ari ikipe atoza ifite amikoro, igerageza kumubonera abakinnyi ashaka bigatuma yitwara neza kandi nabyo bitamubuza kumutsinda kuko ubumenyi baba babunganya, yongeye kumwishongoraho.

Muri uyu mwaka w’imikino ntabwo Rayon Sports yabashije gutsinda Amagaju FC kuko imikino yombi yahuje ayo makipe muri shampiyona yarangiraga anganyije 1-1.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Niyongabo Amars yagaragaje ko Rayon Sports ari ikipe isanzwe uretse ko ifite abafana benshi n’amafaranga.

Ati “Rayon Sports yateye mu izamu inshuro imwe kandi nabwo ni impano twabahaye. Urebye inshuro twe twageze ku izamu ryabo zari nyinshi. Rero iri ku rwego rusanzwe nk’andi makipe ni amazina gusa, abafana n’amafaranga ariko abakinnyi bakina ari 11 ku wundi. Twari tuzi aho bakomeye kandi ni byo twakinnye.”

Yagaragaje ko amayeri y’umukino yarushije mugenzi we wa Rayon Sports ari yo yatumye yishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino.

Ati “Twari tuzi ko Rayon Sports muri iyi minsi ikina igice cya mbere, mu cya kabiri ikaba inaniwe. Niyo mpamvu twagerageje kubananiza dukina imipira miremire hanyuma mu gice cya kabiri hazamo abakinnyi babasha kugumana umupira. Niyo mpamvu ubona twabonye uriya musaruro.”

Yakomeje agaragaza ko aho gukina n’andi makipe mato nka Rutsiro FC yahitamo gukina na Rayon Sports imikino itanu yikurikiranya.

Ati “Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro eshanu aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles… Buriya ikipe zikomeye ziba zifite uburyo zikina umuntu aba azi, nawe ukaba uzi amayeri yabo n’aho bashobora kunyura ukahafunga.”

Uyu mutoza yijeje abakunzi ba Amagaju FC ko agiye gushaka amanota mu mikino ya shampiyona isigaye ndetse anizeza kwitwara neza mu mikino ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Amagaju azasubira mu kibuga ku wa 26 Gashyantare 2025 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro azakiramo Mukura VS mu gihe Rayon Sports izaba yisobanura na Gorilla FC.

Ikipe y'Amagaju FC yahagamye Rayon Sports banganya igitego 1-1
Umutoza Robertinho wa Rayon Sports ntiyishimiye inota rimwe yakuye i Huye
Abakinnyi b'Amagaju FC bigaragaje muri uyu mukino
Umutoza Niyongabo Amars w’Amagaju FC yishongoye kuri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .