Umutoza mushya wa Rayon Sports azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kanama 2019 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko umutoza mushya azagera mu Rwanda mu Cyumweru ndetse ashobora kujyana n’iyi kipe muri Sudani ku mukino wo kwishyura izahuramo na Al-Hilal Club, mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League.

Rayon Sports nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana n’umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ wayisezeyeho ku wa Mbere.

Iyi kipe yaraye yemeje Kayiranga Baptiste nk’Umuyobozi wa Tekinike unafite inshingano zo kuzatoza uyu mukino wa Al-Hilal Club, uzaba tariki ya 25 Kanama ndetse yatangiye gukoresha imyitozo.

Aganira n’Itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu yabereye mu Nzove, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ubu hari abatoza basaga 50 basabye gutoza iyi kipe ihagariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.

Ati ”(Kayiranga) Baptiste ntabwo twamugize umutoza, ni Umuyobozi wa Tekinike akaba agiye kudufasha gusesengura no gushaka umutoza mwiza ujyanye n’igihe ku buryo mu cyumweru gitaha muraza kubona umutoza mushya w’umunyamahanga uzava mu batoza benshi badusabye akazi.”

Masudi Djuma wigeze guhesha Rayon Sports igikombe cya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro ni umwe mu basabye gutoza Gikundiro nk’uko byemejwe na Nkurunziza Jean Paul.

Ati “Turi kugerageza gukora ijonjora dufatanyije n’Ushinzwe Tekinike kuko Baptiste ni we uzaba ari umuyobozi w’abatoza bacu. Hari abatoza benshi basabye, hari benshi mwagiye mwumva mu itangazamakuru barimo na Masudi wigeze kudutoza n’abandi batoza batandukanye, nabonyemo abanya-Ghana, Abafaransa, abanya-Portugal, ariko amasaha 48 nyuma yo gutandukana na Robertinho twahise tubona ubusabe bw’abatoza barenga 50 bashaka gutoza ikipe.”

Charles Kwablan Akonnor ukomoka muri Ghana, ni we bivugwa ko ashobora kugirwa umutoza mushya wa Rayon Sports.

Nkurunziza avuga ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo kubanza gushaka Umuyobozi wa Tekinike kugira ngo azabafashe gutoranya umutoza mukuru uzafata ikipe, ndetse nta gihindutse azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, aho ashobora kujyana n’iyi kipe muri Sudani n’ubwo atazatoza uyu mukino.

Rayon Sports iherutse gusaba Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ko uyu mukino izakirwamo na Al-Hilal Club utabera muri Sudani kuko hamaze iminsi hari umutekano muke uterwa n’imyigaragambyo y’abadashyigikiye igisirikare cyafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika Perezida Omar al-Bashir.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino izakirwamo na Al-Hilal Club
Bizimana Yannick atera umupira hagati ya Rutanga Eric na Iragire Saidi
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul hamwe na Kayiranga Baptiste ubwo bageraga ku kibuga cy'imyitozo mu Nzove kuri uyu wa Gatanu
Kayiranga yakoresheje imyitozo ya mbere nyuma yo kugirwa Umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports
Kayiranga Baptiste aganira na Michael Sarpong ku mayeri yakoresha mu gusatira izamu

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza