00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza Kirasa Alain yongereye amasezerano muri Gorilla FC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 June 2025 saa 01:25
Yasuwe :

Umutoza Kirasa Alain yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Gorilla FC yari amazemo undi.

Uyu mutoza yifuzwaga cyane na Mukura VS yatandukanye na Afhamia Lotfi ariko yatangarije IGIHE ko yahisemo kongera amasezerano muri Gorilla FC.

Kirasa ni umwe mu batoza b’abahanga mu Rwanda bazwiho gukina umupira wo guhererekanya cyane.

Mu mwaka ushize w’imikino yafashije Gorilla FC gusoza ku mwanya wa karindwi n’amanota 40.

Biteganyijwe ko nyuma yo gukemura iby’umutoza, Gorilla FC iratangira kuvugana n’abakinnyi batandukanye barimo abo yifuza kugura, abo kongerera amasezerano n’abo gutandukana.

Umutoza Kirasa Alain yongereye amasezerano y'umwaka muri Gorilla FC
Kirasa uzwiho gukina umukino unogeye ijisho, yanyuze no muri Gasogi United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .