Iyi kipe izahagararira iki gihugu muri CAF Confederation Cup, imaze iminsi yitegurira umwaka w’imikino mu Rwanda aho ikomeje gukinira imikino ya gicuti. Yakinnye na Gasogi United, Bugesera FC ndetse na Rayon Sports.
Iyi kipe ibarizwa mu murwa mukuru, Juba izahura na Stade Tunisien yo muri Tunisia mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation tariki 16 Kanama 2024.
Cassa yaherukaga gutandukana na AS Kigali mu Ugushyingo 2023. Ni umwe mu batoza b’abahanga mu Rwanda ufite n’ubunararibonye kuko yanyuze mu makipe menshi nka SEC Academie, Kiyovu Sports, Police FC na AS Kigali.
Yanatoje muri Kenya mu makipe nka AFC Leopard na Bandari FC anaba umutoza w’agateganyo w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu 2014.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!