00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza Ayabonga mu nzira zisubira muri Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 February 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Umunya-Afurika y’Epfo wahoze ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, ashobora gusubira muri iyi kipe nyuma y’ukwezi ayisezeye.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yatangaje ko bakomeje ibiganiro n’uyu mutoza.

Ati “Ayabonga yaradusezeye atubwira ko ari impamvu ze bwite. Turacyari kumubaza izo mpanvu ze, nizimara kurangira hari igihe mwabona agarutse kandi natanagaruka, tuzakomeza dukore ibyo tugomba gukora kugira ngo dukomeze guhatanira kuba aba mbere.”

Ayobonga yasezeye Gikundiro mu Ukuboza 2024 avuga ko ari impamvu ze. Icyakora andi makuru yavugaga ko yari amaze iminsi atishimiye uburyo ikipe imufashe aho yanabwiye inshuti ze zo mu Rwanda ko itamuha agaciro akwiye.

Uyu mugabo yahereye muri Kanama 2024 asaba kongezwa umushahara ariko amaso ahera mu kirere n’igihe iyi kipe yari imaze kubona ubuyobozi bushya, bityo afata icyemezo arasezera.

Ntabwo Gikundiro yatinze kumusimbuza kuko yahise iha akazi Hategekimana Corneille n’ubundi wahoze akorana n’umutoza Robertinho.

Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 ari kumwe n’abatoza bashya barangajwe imbere na Yamen Zelfani ’Alfani’.

Uyu wahoze ari umukinnyi, yatangiye ubutoza ari kumwe na Rulani Mokwena kuri ubu utoza Wydad AC, gusa icyo gihe bakoreraga Black Poison. Yaciye mu yandi makipe atandukanye arimo Ikipe ya Afurika y’Epfo ya U 17, Bantu FC yo muri Lesotho na Tshakuma Tsha Madzivhandila y’iwabo.

Umutoza Ayabonga Lebitsa ashobora gusubira muri Rayon Sports
Hategekimana Corneille niwe wasimbuye Ayabonga
Ayabonga yageze muri Rayon Sports mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .