Minisiteri ya Siporo y’iki gihugu yabwiye Ishyirahamwe rya Ruhago ko uyu mutoza, atazongererwa amasezerano ye yarangiye muri Kanama 2024 ndetse ko bari gushaka umusimbura we.
Uyu mugabo w’imyaka 48, yageze muri Lions de la Téranga mu 2015 nyuma yo kuyibera kapiteni nk’umukinnyi, ndetse akaza no kuyihesha Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere mu 2022 nk’umutoza.
Ibi bibaye nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi, aho kugeza ubu batari bishimiye umusaruro w’uyu mutoza, by’umwihariko uko yasezerewe muri ⅛ mu Gikombe cya Afurika giheruka.
Si ibyo gusa kuko iyi kipe yanatangiye urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 biguruntege, aho yatsinze u Burundi bigoranye igitego 1-0, ikananganya na Burkina Faso igitego 1-1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!