00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza Ahmed Abdelrahman Adel wifuzwaga na Mukura VS, yasinye mu ikipe yo muri Cameroun

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kanama 2020 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Umunya-Misiri, Ahmed Abdelrahman Adel, uheruka gutandukana na Musanze FC, yabonye akazi gashya mu ikipe ya Panthère du Ndé yo mu Cyiciro cya Mbere muri Cameroun.

Uyu mugabo watandukanye na Musanze FC muri Gicurasi 2020, yasinye umwaka umwe muri Panthère du Ndé nubwo iyi kipe yamusabaga ko yakwemera amasezerano y’imyaka ibiri.

Ahmed Abdelrahman Adel wavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo ingendo z’indege zari zisubukuwe, yifujwe n’amakipe atandukanye yaba ayo mu Rwanda n’iwabo mu Misiri.

AS Kigali yongereye amasezerano Nshimiyimana Eric ni imwe mu zari zamugaragarije ko zimwifuza kimwe na Mukura Victory Sports ishobora gutandukana n’Umunya-Espagne Tony Hernandez ushobora kwerekeza muri Real de Minas yo muri Honduras.

Abdelrahman Ibrahim Adel yagizwe umutoza wa Musanze FC tariki ya 2 Ukuboza 2019, asimbuye Umurundi Niyongabo Amars wari umaze iminsi itanu yirukanywe.

Guhagarikwa kw’amarushanwa kubera icyorezo cya Coronavirus no gusoza Shampiyona imburagihe mu mpera za Gicurasi biri mu byatumye akazi ke gahagarara muri Musanze FC, impande zombi zisesa amasezerano.

Mu mikino 12 yatojemo Musanze FC, Ahmed Adel yayihesheje amanota 18 ndetse Shampiyona yarangiye iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26 mu mikino 23.

Ahmed Abdelrahman Adel watoje Musanze FC yerekeje muri Cameroun
Ahmed Abdelrahman Adel yasinye umwaka umwe muri Panthère du Ndé
Panthère du Ndé yifuzaga ko Ahmed Abdelrahman Adel yasinya imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .