Ku munsi wa nyuma w’isoko ry’abakinnyi tariki 31 Mutarama 2025, ni bwo Rayon Sports yatangaje abakinnyi bashya barimo na rutahizamu w’Amavubi, Biramahire.
Ni umukinnyi watunguye benshi cyane kuko abakunzi ba Rayon Sports batari biteze ko iyi kipe yasinyisha amasezerano rutahizamu w’Umunyarwanda, dore ko yari akinafitiye amasezerano muri Ferroviário de Nampula.
Mu myitozo ya mbere ya Rayon Sports, uyu mukinnyi yahamije ko ari amahitamo ataramutindiye kuko atari gusubira muri Mozambique.
Ati “Nari ngifite amasezerano ariko hariya hari ibibazo by’umutekano nk’imyigaragambyo, ureberera inyungu zanjye rero twagiranye gahunda yo kureba ko byakunda, Rayon Sports iranganiriza mfata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.”
“Rayon Sports ni ikipe nziza kandi ni amahitamo meza. Buri mukinnyi wese ukina mu Rwanda gukinira iyi kipe ziba ari inzozi ze. Igihe nasinye kiransaba gukora cyane, sinasanga ikipe ku mwanya wa mbere ngo isubire hasi. Abafana batube hafi kugeza ku munota wa nyuma dutwaye igikombe.”
Biramahire Abeddy yasinye amezi atandatu muri Rayon Sports, ariko ashobora kwiyongera hagendewe ku musaruro yagaragaje, cyangwa uko ibiganiro bizagenda ku mpande zombi.
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Biramahire, yageze muri Clube Ferroviário de Nampula muri Nyakanga 2024, avuye muri UD Songo nayo yo muri Mozambique.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!