Ibi byabaye nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League wabereye ku kibuga cya Santiago Bernabéu, ukarangira Real Madrid ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Matthijs de Ligt yahishuye ibyo yavuganye n’umusifuzi wo ku ruhande umukino urangiye ku birebana no kuzamura igitambaro agatuma igitego kitemezwa ngo bajye mu minota y’inyongera.
Ati “Iyo turi mu minota ya nyuma ugasifura muri buriya buryo ntabwo bibaho. Iyo habayemo ikosa cyangwa ritabayemo habaho gusuzuma, iyo bidakozwe ubibwirwa n’iki? Kuri Rudiger siko yabikoze, ni ikimwaro kuri we.”
“Ariko nyuma y’umukino umusifuzi wo ku ruhande yanyegereye ansaba imbabazi ku makosa yakoze, ntabwo nari kwanga kumwumva. Gutsinda no gutsindwa bibaho ariko sindi wa muntu ubishyira ku basifuzi. Ntekereza ko buriya ariyo mategeko kandi agomba gukurikizwa.”
Iki gitego iyo cyemezwa byari gutuma hongerwaho iminota 30 y’inyongera kugira ngo amakipe yombi akomeze guhangana.
Bayern Munich yatsinze igitego kimwe iza kucyishyurwa ndetse yongerwamo n’ikindi mu minota ya nyuma byombi byinjijwe na Joselu bituma Real Madrid ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 4-3.
Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 1 Kamena 2024 uzahuza Real Madrid na Borussia Dortmund yo mu Budage yawuherukagaho mu 2013 itsindwa na Bayern Munich.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!