Umusifuzi wo muri Suède agiye gusezera burundu kubera amagambo y’irondaruhu yavuze

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Umusifuzi w’Umunya-Suède, Martin Strömbergsson, wabwiye umunyezamu Aly Keita wo muri Guinée amagambo y’irondaruhu, yavuze ko agiye gusezera burundu muri uwo mwuga.

Mu kwezi gushize, Martin Strömbergsson yabwiye umunyezamu akaba na kapiteni wa Östersunds, Aly Keita “Guceceka agasubira mu izamu rye aho bamutera imineke.”

Uyu musifuzi w’imyaka 43, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Suède ko yicuza amagambo yabwiye uyu munyezamu mu mwaka ushize ndetse agiye gushaka akandi kazi agasezera mu busifuzi.

Ati “Ngomba gushaka undi mukoresha mu gihe kizaza.”

Uyu musifuzi usanzwe ari mpuzamahanga, ategereje kumenya niba azahagarikwa burundu nyuma y’uko igihano yahawe kizarangirana n’amasezerano ye.

Ku wa Gatanu nibwo Komisiyo y’Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Suède (SVFF), ryatangaje ko Strömbergsson yafatiwe ibihano.

Umuyobozi w’iyi komisiyo, Peter Ekstrom yavuze ko “Martin Strömbergsson yahakanye akomeje ko nta rondaruhu yari agamije ubwo yabwiraga umunyezamu.”

Yakomeje avuga ko nta gushidikanya bagize ku byo avuga ariko na none babifashe nk’imyitwarire idakwiye kandi akwiye kubihanirwa.

Umunyamabanga Mukuru wa SVFF, Hakan Sjotrand, yavuze ko icyemezo cyafatiwe uyu musifuzi gikwiye.

Ati “Ibyabaye ni ikibazo gikomeye kandi bihabanye n’amahame y’umupira w’amaguru muri Suède tutitaye ku cyo Strombergsson yari agamije.”

Östersunds na Aly Keita birinze kugira ikindi bavuga kuri iri rondaruhu ryakorewe umukinnyi.

Umusifuzi w’Umunya-Suède, Martin Strömbergsson, yavuze ko agiye gusezera burundu kubera amagambo y'irondaruhu yabwiye umunyezamu Aly Keita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .