00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusifuzi watutse Liverpool na Jürgen Kloop yahagaritswe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 November 2024 saa 09:10
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Abasifuzi muri Shampiyona y’u Bwongereza ryahagaritse David Coote nyuma yo kugaragara mu mashusho yibasira ikipe ya Liverpool ndetseJürgen Klopp wahoze ari umutoza wayo.

Amushusho yagiye hanze bivugwa ko ari ayo mu 2020, agaragaza uyu musifuzi avuga ko atishimiye uko Klopp yakiraga ibyemezo byafatwaga ndetse akamuvugisha amukankamira cyane.

Yagize ati “Nari umusifuzi wa kane ariko Liverpool ni umwanda. Nasifuye uwo mukino ari muri guma mu rugo ariko Klopp yambwiraga nabi cyane, anshinja kubiba kandi njye sinjya mvugana n’abantu barakaye. Nakoreshaga uko nshoboye kose ngo simwegere yewe nari nambaye n’agapfukamunwa.”

Uyu mukino wababaje Liverpool cyane kuko yifuzaga gukora amateka yo kugeza amanota 100 nyuma ya Manchester City.

Bivugwa ko uyu musifuzi atajya imbizi na Liverpool kuko asanzwe ari umufana wa Nottingham Forest bityo akaba adasifura imikino yayo.

Ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Bwongereza ryanze kugira icyo rivuga kuri iki cyemezo mu gihe iperereza rigikomeje.

Umusifuzi David Coote yahagaritswe nyuma yo kugaragara mu mashusho yibasira Jürgen Klopp
Jürgen Klopp wahoze atoza Liverpool akankamira abasifuzi mu mukino banganyijemo na Burnley igitego 1-1 mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .