Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Albert Einstein i São Paulo.
Umuryango w’uyu mugabo w’imyaka 82 watangiye kumuba hafi mu bitaro aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga mu gihe ubuzima bwe butameze neza.
Ku wa Gatandatu, umukobwe we, Kely Nascimento yashyize hanze ifoto amuhobeye aho aryamye ku gitanda cyo mu bitaro. Iyi foto igaragaramo kandi umwuzukuru wa Pelé, Sophia.
Yayikurikije amagambo agira ati “Dukomeje kuba hano kandi dufite icyizere. Iri ni irindi joro turi kumwe.”
Kely Nascimento yasangije abamukurikira kandi ifoto yifotozanyije na musaze we, Edinho wabaye umukinnyi n’umutoza wa ruhago, bari mu bitaro mu ijoro rishyira ribanziriza Noheli.
Ubwo yayishyiraga kuri Instagram ye, Edinho wari ufashe ikiganza cyase yagize ati “Papa…imbaraga zanjye ni izawe.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku wa Gatatu, Nascimento yatangaje ko umuryango wabo uzizihiriza Noheli iruhande rwa Pelé mu bitaro.
Yagize ati “Noheli yacu mu rugo yakuweho. Twafashe icyemezo hamwe n’abaganga, kubera impamvu zitandukanye, ko byaba byiza tugumye hano (ku bitaro).”
Pelé w’imyaka 82, yajyanywe mu bitaro ku wa 29 Ugushyingo nyuma yo kugira ikibazo mu buhumekero no kugira ngo akurikinwe ku burwayi bwa kanseri yasanzwemo muri Nzeri 2021.
Amakuru yavuye mu bitaro mu ntangiriro z’iki cyumweru yavugaga ko ubuzima bwa Pelé bwarushije kuba bubi ndetse bisaba ubuvuzi burenzeho kubera ko kanseri ye yageze ku rundi rwego.
Kuva icyo gihe, nta yandi makuru yongeye gutangwa n’ibitaro ku buryo ubuzima bwa Pelé buhagaze.
Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé afatwa nk’umukinnyi wa mbere wabayeho mu mateka ya ruhago ku Isi.
Yakinnye Igikombe cy’Isi inshuro enye, agitwara inshuro eshatu zirimo mu 1958, mu 1962 no mu 1970 aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 14.
Yatsinze kandi ibitego 1281 mu mikino 1363 yakinnye nk’uwabigize umwuga.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!