Ubusanzwe buri kipe cyangwa umukinnyi ukina ku giti cye aba afite itsinda ry’abaganga bamukurikirana no mu gihe ari mu irushanwa, yagira ikibazo bakamuvura byihuse.
Mu Rwanda naho abakinnyi batandukanye usanga bahambira icyo gice kimwe nubwo hari abatabikora mu gihe nta kibazo kidasanzwe bafite.
Mu kugerageza gushira amatsiko y’ibi, IGIHE yaganiriye na Jean Claude Tuyishime umuganga w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Patriots BBC n’Amavubi U17 na U15.
Mu gutanga ibisobanuro, Tuyishime yagize ati “Kariya kantu bizirika mu bujana akenshi ntabwo baba barwaye ahubwo hari ababikora kubera impungenge baba bafite ko bashobora kuza kwiramira bakagira ikibazo”.
Yakomeje agira ati “Nko mu mupira w’amaguru, abakinnyi bagera hasi kenshi kandi buriya akaboko niko kabanza hasi, icyo gihe rero iyo waziritse ubujana bikurinda imvune yo muri icyo gice”
Tuyishime avuga ko hari n’abakinnyi babikora basanzwe bafitemo ikibazo birinda ko bahagwira ikibazo kikiyongera.
Umuganga w’ikipe ya APR BBC, Uwimana Martin avuga ko kuzirika ubujana binashobora gukorwa n’umukinnyi wigeze kuhagira ikibazo kigakira agahorana impungenge ko byakongera kuba.
Yagize ati “Hari igihe ahazirika nta kibazo afite ahubwo yarigeze kukigira bityo akirinda ko byongera kuba bityo bikamubamo ku buryo atakina ataziritse”.
Uwimana yavuze ko ubu hari amabwiriza avuga ko umukinnyi wiziritse mu bujana, icyo yakoresheje yizirika kigomba kuba gisa n’imyenda ikipe ye yambaye 100%.
Ati “Amategeko avuga ko icyo umukinnyi yakoresheje yizirika mu bujana kigomba kuba gisa ijana ku ijana n’imyenda ikipe ye yambaye n’ubwo ahenshi bitubahirizwa”.
Abakurikira shampiyona y’Abongereza babona Jadon Sancho wa Manchester United akunze kuzirika ubujana kimwe n’abandi nka Neymar Jr wa PSG mu Bufaransa.
Abandi bakinnyi bakunze kugaragara baziritse ubujana ni David Alaba ukinira Real Madrid muri Espagne n’abandi batandukanye barimo na Lionel Messi wa PSG.
Mu mupira w’amaguru, abakinnyi bazirika cyane ubujana, muri Volleyball bakazirika intoki mu gihe muri Basketball akenshi bazirika intugu.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!