Ni igikorwa Umuri Foundation yatekereje nyuma y’uko yasanze muri uyu murenge hari abana benshi baretse ishuri bakagana ibirombe kubera ko aka gace kagizwe n’imisozi yiganjemo icukurwamo amabuye y’agaciro.
Ku wa 7 Kamena 2021 nibwo habayeho gushyira umukono ku masezerano y‘ubufatanye hagati ya Umuri Foundation n’Akarere ka Rulindo, agamije gufasha abana bo muri aka Karere kuzamura impano zabo mu mupira w’amaguru no kwitinyuka bakazibyaza umusaruro.
Iki gikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kangondo giherereye muri uyu murenge wa Masoro, cyatangiye abana bakina hagati yabo amakipe y’abahungu n’abakobwa bari bagizwe n’amakipe atandatu. Uretse abana bakinaga umupira w’amaguru, hari n’ababyeyi babo baje kubashyigikira.
Nyuma yo kubagenera izi impano Mulisa Jimmy ari na we washinze Umuri Foundation yababwiye ko mu buzima bwabo bagomba gushyira imbere intwaro eshatu ari nazo zizabafasha kugera ku rwego rw’abakinnyi bakomeye nk’umunya-Senegal Sadio Mane wafashije aho akomoka.
Yagize ati "Kuba mushyigikiwe n’ababyeyi banyu bimpa icyizere ko aha hashobora kuva impano zagera ku rwego rukomeye cyane. Urugero nabaha ni urwa Sadio Mane yavutse nkamwe azamuka akina umupira w’amaguru anawukunda, ubu yubakiye iwabo ibitaro n’amashuri. Ibyo byose kugira ngo ubigereho bisaba ikinyabupfura, kwiga no kwigirira icyizere. Ibyo byose mubishyize mu bikorwa na ahano havamo ba Sadio Mane.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’iki gikorwa, yatangaje ko Umuri Foundation n’Akarere ka Rulindo bafitanye imikoranire myiza ko ndetse bifuza guhindura aka gace kakaba ak’umupira w’amagru kubera ubushake yabonanye ababa bahatuye.
Jimmy Mulisa yavuze ko ikimuraje ishinga ari ugukomeza gutanga umusanzu wo kuzamura impano z’abakiri bato. Avuga kandi ko u Rwanda rufite abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru ariko badakurikiranwa uko bikwiye.






























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!