Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Kanama 2024, ni bwo Shampiyona y’u Rwanda yatangiye gukinwa aho Gasogi United yatsindiye Mukura VS igitego 1-0 mu Karere ka Huye.
Nyuma y’umukino, KNC yavuze ko ahinyuje ibyari bimaze iminsi bivugwa ko Gasogi United izatsindirwa hanze kuko Mukura VS yari imenyereye kuyitsindira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Ati “Mukura nzi yacu ya kera ni ikipe yakoraga ibikorwa idafite amagambo, ariko twagombaga kubahiriza ya ndirimbo ngo ab’amagambo byari byabananiye. Iyo ndirimbo muyisubiremo muvuge muti ‘izabatsinda Gasogi’. Turagerageza gukinisha abana bato batanga ibyo bashoboye.”
Yongeyeho ati “Tuza buri gihe turi hasi, tuzamanuka kandi za Mukura zaraguze ntako zitagize. Umupira w’amaguru ntabwo ari imibonano mpuzabitsina umuntu akora yihishe, ubera ku karubanda. Ni nka ‘Nyash’ iyo uyifite abantu barayibona. Numva bavuga ukuntu Gasogi yazanye umutoza udashoboye, abakinnyi bari munsi y’abo yirukanye. Nibashake bavuge, n’izindi vuba aha turazizira.”
KNC wateguje Gasogi United ikomeye, ku mukino ukurikiraho uzayihuza na Etincelles FC mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abakinnyi bazaba bafite imyitozo irenze ku yo bagaragaje kuko bamwe barimo na Yawanendji-Malipangou bagezemo bakererewe.
Abajijwe ku cyemezo cyo kugumishaho umubare w’abanyamahanga bakaguma kuri batandatu, yavuze ko hari inzego zibishinzwe ari zo zabibazwa kuko ubutumwa bwe yabutanze mbere.
Ati “Mufite nimero za Munyantwali Perezida wa FERWAFA, mufite iza Hadji [Perezida wa Rwanda Premier League], ibyo navuze narabivuze, ntekereza ko Munyantwali ari we wabona igisubizo cyabyo n’inyungu abifitemo gukora ibyo yakoze.”
Kugeza ubu Gasogi United ifatanyije na Gorilla FC kuyobora urutonde rwa Shampiyona kuko zombi zabonye amanota atatu y’igitego 1-0. Mukura VS na Vision FC ni zo ziri inyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!