00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupira Maradona yatsindishije igitego cy’amateka ushobora kugurishwa miliyari 3 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2022 saa 09:00
Yasuwe :

Umupira wakinwaga ubwo Diego Armando Maradona yatsindaga igitego cy’amateka akoresheje ukuboko cyiswe “Ikiganza cy’Imana” ugiye gushyirwa mu cyamunara aho ushobora kugurishwa agera kuri miliyari 3 Frw.

Diego Maradona witabye Imana afatwa nk’umwe mu bami ba ruhago ku Isi, yibukwa mu bihe birimo ubwo yafashaga Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi mu 1986. Ni na wo mwaka yatsinzemo igitego cyasezereye u Bwongereza akoresheje ukuboko.

Umupira wakinwaga icyo gihe, ugiye gushyirwa mu cyamunara aho ushobora kugurishwa ari hagati ya miliyoni £2,5; akabakaba miliyari 2,9 Frw na miliyoni £3m, agera kuri miliyari 3,5 Frw.

Uyu mupira uri kugurishwa na Ali Bin Nasser, Umusifuzi wo muri Tunisia wemeye igitego cya Maradona.

Yagize ati “Uyu mupira uri mu bigize amateka ya ruhago. Ni igihe nyacyo cyo kuwusangiza Isi.’’

Uyu mupira wakinwe iminota 90 uri mu itaravuzweho rumwe mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Maradona yatsinze igitego akoresheje ukuboko uruhukira mu izamu ry’Umunyezamu w’Umwongereza Peter Shilton. Bin Nasser ntiyigeze amurabukwa ahita yemeza igitego.

Muri uwo mukino, Maradona yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo gucenga abakinnyi batanu b’u Bwongereza aboneza umupira mu izamu rya Shilton.

Argentina yatsinze umukino ku bitego 2-1, iza no kwegukana Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique.

Umupira wakinwe uzagurishwa muri cyamunara iteganyijwe ku wa 16 Ugushyingo ubwo hazaba hitegurwa imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.

Umuyobozi wa Graham Budd Auctions izakora iyi cyamunara, Graham Budd, yavuze ko bitewe n’amateka uyu mupira ufite “bizeye ko izitabirwa na benshi.’’

Mu Isi ya siporo hari cyamunara zagiye zandika amateka zirimo umupira Maradona yambaye muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi wagurishijwe miliyoni £7.4; akabakaba miliyari 8,78 Frw, hari muri Gicurasi 2022.

Muri Nzeri kandi umwambaro Michael Jordan yambaye ku mukino wa nyuma mu 1998, wagurishijwe miliyoni £8.7; akabakaba miliyari 10 Frw.

Diego Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima. Yatabarutse ku wa 25 Ukwakira 2020.

Yakiniye amakipe arimo Boca Juniors, Napoli na Barcelona, akundwa n’abantu benshi kubera ubuhanga bwaranze imyaka ye nk’umukinnyi.

Diego Armando Maradona yatsinze u Bwongereza igitego akoresheje ukuboko, cyiswe “Ikiganza cy’Imana”
Umupira wakinwe icyo gihe ugiye kugurishwa nyuma y'uko mu mwaka ushize wari washyizwe mu cyamunara aho wari witezwe gutangwaho miliyari 3 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .