Umunyezamu wa Espoir FC yakomeretse anata ubwenge mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Mutarama 2020 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu wa mbere wa Espoir FC, Ndikuriyo Patient, yakomeretse anata ubwenge mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona ikipe ye yanyagiwemo na Rayon Sports ibitego 3-0 kuri uyu wa Gatandatu.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Bizimana Yannick winjije bibiri ndetse na Mugisha Gilbert.

Nyuma y’uko Bizimana Yannick yashyiraga mu izamu umupira wavuyemo igitego cya kabiri wari uhinduwe na Sekamana Maxime, umunyezamu wa Espoir FC, Ndikuriyo Patient, yahise apfukama hasi agaragaza ko yababaye.

Abakinnyi bagenzi be bahise bamutabariza, abaganga b’amakipe yombi bajya kumwitaho ndetse nyuma yo kumara iminota irindwi avurwa, hazanwa ingobyi mu kibuga, ajyanwa mu modoka y’imbangukiragutabara yahise imujyana ku bitaro bikuru bya CHUK.

Yahise asimburwa na Bihoyiki Kagabo Hussein na we winjijwe igitego cya gatatu mu minota ya nyuma y’umukino.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu munyezamu kuri ubu yamaze kugarura ubwenge ndetse abaganga bahagaritse kuva kw’amaraso aturuka mu mazuru, imbere n’inyuma, aho baza no kumudoda.

Uyu mukinnyi akaba yakomeretse umunwa no hejuru y’izuru ariko ngo hari n’udutsi twangiritse imbere mu mutwe.

Ndikuriyo Patient yataye ubwenge, aranakomereka nyuma yo gutangwa umupira na Bizimana Yannick watsinze igitego cya kabiri
Abaganga b'amakipe yombi bafatanyije kumuha ubuvuzi bw'ibanze
Myugariro wa Espoir FC, Wilonaja Jacques afite amasogisi n'uturindamurundi tw'uyu munyezamu witabwagwaho n'abaganga
Hazanwe ingobyi mu kibuga, ahita ajyanwa kwa muganga nyuma yo kumara iminota irindwi ahabwa ubufasha
Imodoka y'imbangukiragutabara yahise imujyana ku bitaro bikuru bya CHUK

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .