Umunye-Congo ukinira KRC Genk mu Bubiligi yiswe umujura kubera ko ari umwirabura

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi Dieumerci Ndongala ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba afite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahuye n’ikibazo cyo kwitwa umujura kubera irondaruhu.

Ndongala w’imyaka 28 ukina mu ikipe ya Genk, kubera ko ari umwirabura baketse ko agiye kwiba mu iduka ahamagarizwa abashinzwe umutekano. Ikipe akinamo yamuguze miliyoni € 1.6 muri Gashyantare 2018, ayisinyamo imyaka itatu.

Mu gihe yari mu iduka rya H&M agurira abana be imyenda, yarangije ajya kwishyura nk’uko bigenda, ahita abona abapolisi bamukikije bamwaka ibimuranga, bahamagawe n’umugore ukora muri iryo duka.

Ndongala abonye bamufashe yabajije icyo hafatiwe bamubwira ko bababwiye ko yibye imyenda muri iryo duka, ubwe ahita abaza uwahamagaye abapolisi niba yamubonye koko yiba imyenda.

Uwo mugore ngo yasubije ko atamubonye yiba. Gusa ngo kubera ko hari utwapa babonye dusigaye tutariho imyenda, baketse ko ariwe wayibye.

Ndongala yavuze ko yaketse ko bari kumutega umutego by’imikino mu byo bita ‘Caméra cachée. Ati “Bahamagara Polisi bavuze ko ari umwirabura ufite imisatsi y’inweri, ihita iza yiruka.”

Ndongala mu gihe cyose yabazwaga na Polisi hashimwe uburyo yabyitwayemwo, yihanganye akisekera.

Ikipe akinira ya Genk yavuze ko bidahagararira aho kuko ivanguraruhu rikomeje gukorerwa abakinnyi b’abirabura rikabije.

Ndongala akinira ikipe ya Genk ikomeye mu Bubiligi
H&M ifite iguriro rikomeye mu Bubiligi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza