Umunyarwanda Ally Bizimungu ashobora kugirwa umutoza wa Azam FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kanama 2020 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Bizimungu Ally watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda ashobora kugirwa umutoza mushya wa Azam FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania.

Azam FC yabaye iya gatatu muri Shampiyona iheruka, igasezererwa na Simba SC muri ¼ cy’Igikombe cy’Igihugu, yatozwga n’umutoza w’Umunya-Romania Aristica Cioaba.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Bizimungu Ally yumvikanye n’ubuyobozi bwa Azam FC, aho byitezwe ko atangazwa nk’umutoza wayo mushya mu gihe kingana n’umwaka umwe w’imikino.

Bizimungu Ally amaze imyaka isaga ibiri atoza muri Tanzania, kuva mu 2017 ubwo yerekezaga muri Mwadui FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihe mu Ukuboza 2019, yabarizwaga muri Zanzibar, aho yafashaga ikipe ya Malindi FC gukora ijonjora ry’abakinnyi ishaka kugura.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Bizimungu yari mu batoza bifuzwaga na KMC nayo yo muri Tanzania, ariko ntiyahabwa akazi.

Uyu mugabo ni umwe mu batoza b’Abanyarwanda bakomeye dore ko amaze gutoza amakipe atandatu mu Rwanda, harimo Kiyovu Sports yatoje inshuro eshatu, Mukura Victory Sports yatoje imyaka ibiri, Rayon Sports na ATRACO FC imyaka ibiri.

Yatoje kandi AS Muhanga na Bugesera FC yabereye umutoza nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.

Azam FC imaze gusinyisha abakinnyi batatu bashya barimo Umunyarwanda Niyonzima Ally watandukanye na Rayon Sports, Umunya-Zanzibar Awesu Awesu Ally wavuye muri Kagera Sugar na Ayoub Lyanga wakiniraga Coastal Union.

Byitezwe ko Bizimungu Ally agirwa umutoza wa Azam FC yo muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .