Umunyabigwi wa Real Madrid Iker Casillas yasezeye ku mupira w’amaguru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kanama 2020 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umunya-Espagne, Iker Casillas, wabaye umunyezamu ukomeye muri Real Madrid, yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 39.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Iker Casillas yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane akinira Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, yakiniraga FC Porto yo muri Portugal kuva mu 2015 ariko ntiyigeze yongera kugaragara mu kibuga kuva muri Mata 2019 ubwo yagiraga uburwayi bw’umutima.

Nyuma yo koroherwa muri Nyakanga 2019, Casillas yari yahawe imirimo mu batoza ba FC Porto.

Abinyujije kuri Twitter, Casillas yagize ati “Icy’ingenzi ni inzira ucamo n’abantu baguherekeza, ntabwo ari icyo icyerekezo kikugezaho.”

“Ndatekereza nshobora kuvuga nta gushidikanya ko ariyo yari inzira n’icyerekezo cy’inzozi zanjye.”

Uyu mugabo w’imyaka 39, yageze muri Real Madrid afite imyaka icyenda ndetse ni we munyezamu mwiza wayibayemo mu myaka 118 imaze.

Casillas yakinnye imikino 725 mu myaka 16 yabaye muri Real Madrid, ayifasha kwegukana ibikombe bitatu bya UEFA Champions League na bitanu bya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga.

Yafashije kandi Espagne kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo n’Igikombe cy’u Burayi inshuro ebyiri zikurikiranya mu 2008 na 2012.

Mu mikino 156 Casillas yakiniye FC Porto, yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Portugal n’Igikombe kimwe cy’Igihugu.

Iker Casillas yakinnye imikino 167 mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne hagati y’umwaka wa 2000 na 2016, aho Sergio Ramos ari we wenyine wakinnye myinshi kumurusha muri iyi kipe.

Muri Gashyantare uyu mwaka, yari yagaragaje ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne (RFEF), ariko abivamo kubera impamvu z’ubukungu n’ubuzima iki gihugu cyagize mu bihe bya COVID-19.

Iker Casillas yafashije Espagne kwegukana Igikombe cy'Isi cya 2010
Casillas ni we munyezamu mwiza Real Madrid yagize mu mateka yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .