00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isaac Khune wa Kaizer Chiefs yagiriye inama Ntwari Fiacre

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 November 2024 saa 01:07
Yasuwe :

Itumeleng Isaac Khune wakiniye Kaizer Chief ndetse akaba anafatwa nk’umwe mu banyabigwi mu mupira w’amaguru wa Afurika y’Epfo, yagiriye inama Ntwari Fiacre, amusaba kugabanya gushaka kwigereranya n’abamubanjirije.

Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo yagarutseho ubwo yavugaga ku ishoramari yinjiyemo ryo kuba umunyamigabane muri sosiyete y’imikino y’amahirwe ya TopBet.

Yabajijwe ku mpamvu zatumye Kaizer Chiefs itsindwa na Mamelodi Sundowns mu mukino uheruka ndetse no kuri Ntwari Fiacre wamusimbuye mu izamu ry’iyi kipe, asaba uyu munyezamu w’Amavubi gutuza.

Itumeleng yasubije iki kibazo agaragaza ko abanyezamu ba Kaizer Chiefs ari bo Ntwari Fiacre, Bruce Bvuma na Brandon Petersen bari mu ihurizo ryo gushaka kunyura mu nzira abakinnye mbere yabo banyuzemo.

Ati “Murebe umunyezamu Ronwen Williams, ari kuryoherwa n’ubuzima abanyemo na Bafana Bafana. Ntabwo ajya atekereza Itumeleng Khune, ntareba no ku banyezamu baje mbere yanjye. Ari kureba uko yakubaka amateka ye, ibyo ni byo nifuriza n’abanyezamu ba Kaizer Chiefs.”

“Ibyo kandi birasaba gukora cyane n’imyitozo myinshi. Ntwari Fiacre niyita ku mikino ye, agakomeza kuzamura urwego, ndizera ko igihe kizagera bigakunda.”

Mu mikino irindwi Ntwari aheruka gukina abanje mu izamu, umwe ni wo atinjijwe igitego. Yatsinzwe ibitego 4-0 ubwo Mamelodi Sundowns yabakuragamo mu irushanwa rya Carling Knockout Cup.

Itumeleng yakiniye Kaizer Chiefs imyaka 20. Kuva mu 2008 kugeza 2020, ni we wari umunyezamu wa mbere muri Bafana Bafana.

Ntwari Fiacre ntabwo yitwaye nza mu mukino wahuje Kaizer Chiefs na Mamelodi Sundowns
Ntwali Fiacre yagiriwe inama yo kuba we aho guhanga amaso abamubanjirije
Kaizer Chiefs yasezerewe na Mamelodi Sundowns
Ntwari Fiacre ni we munyezamu wa mbere wa Kaizer Chiefs
Itumeleng Khune yasabye Ntwari Fiacre kuba uwo ari we kugira ngo yandike amateka muri Kaizer Chiefs
Itumeleng Khune yakiniye Kaizer Chiefs imyaka 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .