Umunya-Ghana na rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire babonye ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Kanama 2018 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi ukina hagati ukomoka muri Ghana, Donkor Prosper Kuka na rutahizamu uvuka muri Côte d’Ivoire witwa Kouame Brou Gerard Stephane, babonye ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports, mu mikino y’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Knama 2018, nibwo inkuru y’uko aba bakinnyi babonye ibyangombwa yamenyekanye nyuma y’uko binyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter rw’Ikipe ya Rayon Sports.

Umunya-Ghana, Prosper Kuka na Kouame Brou, babonye ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports, nyuma y’uko hari hashize igihe gito bamwe mu bakinnyi bayo b’imena barimo, Ndayishimiye Eric Bakame, Kwizera Pierrot, Ismaila Diarra, Tshabalala Hussein na Faustin Usengimana, berekeje mu yandi makipe.

Nyuma y’igenda ry’aba bakinnyi, abakunzi ba Rayon Sports n’abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje kwibaza uko izitwara mu matsinda ya CAF Confederation, irimo cyane ko bari mu bayifatiye runini.

Umunyamabanga wa Rayon Sports King Bernard, yabwiye IGIHE ko aba bakinnyi ari abahanga ku buryo bizeye ko bazitwara neza mu mukino uzabahuza na Gor Mahia na Yanga Africans mu minsi iri imbere mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Yagize ati “Nibyo babonye ibyangombwa ariko bari bamaze iminsi mu myitozo, uriya wo muri Ghana arasa nk’aho azajya akina mu mwanya wa Pierrot naho rutahizamu we azajya akina aho Diarra yakinaga.”

Yakomejeje yizeza abakinnyi ba Rayon Sports ko bagiye no kuzana abandi bakinnyi beza ndetse aba babonye ibyangombwa bazatuma nta cyuho kigaragaramuri iyi kipe.

Gusa ku bijyanye n’amasezerano n’amafaranga baguzwe na Rayon Sports, King Bernard yavuze ko ntacyo ashobora kubitangazaho kuko byaba binyuranyije n’ubwumvikane bagiranye n’abo bakinnyi.

Biteganyijwe ko Tariki 19 Kanama 2018, Rayon Sport ifite amanota atatu mu itsinda iherereyemo, ari bwo izahura na Gor Mahia mu gihe tariki 29 Kanama izacakirana na Young Africans mu mukino w’amatsinda usoza.

Umunya-Ghana, Donkor Prosper Kuka na rutahizamu uvuka muri Côte d'Ivoire witwa Kouame Brou Gerard Stephane, babonye ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza