Mu Ugushyingo ni bwo Uwayo wari umaze umwaka n’igice atorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda yeguye, inshingano zisigaranwa na Visi Perezida wa Mbere, Umulinga Alice.
Nyuma yo kwakira ubwegure bwa Uwayo, abitabiriye Inteko Rusange Isanzwe yabaye ku Cyumweru bemeje Umulinga nka Perezida w’Agateganyo w’uru rwego rukuru muri Siporo y’u Rwanda, akazasoza manda y’imyaka ine batorewe muri Gicurasi 2021.
Muri iyi Nteko Rusange hakiriwe abanyamuryango batatu bashya ari bo Ishyirahamwe rya Badminton, irya Golf n’iry’Abahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike.
Hashyizweho kandi Komite nshya ishinzwe gutegura Amarushanwa yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igizwe na Sharangabo Alexis OLY, Ingabire Assia, Murema Jean Baptiste, Uwiragiye Marc na Mukeshimana Assoumpta.
Mu bindi byari ku murongo w’ibyigwa muri iyi Nteko Rusange harimo kurebera hamwe no kwemeza gahunda y’ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka, kugaragaza no kwemeza raporo zitandukanye zirimo iy’umutungo n’iz’amarushanwa yabaye mu mwaka ushize.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!